• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
08/09/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho i Masisi mu mirwano ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’imirwano yirije umunsi wose hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo, iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryafashe uduce umunani two muri Segiteri ya Osso Banyungu, muri Teritwari ya Masisi muri Kivu ya Ruguru.

Ni nyuma y’imirwano yirije umunsi kuri iki Cyumweru tariki Indwi Nzeri 2025, aho yasize AFC/M23 yigaruriye uduce twa Mafuo, Biholo, Shoa, Bwambaliro, Busoro, Kinyeere, Burora na Ngesha.

Ikinyamakuru ACTUALITE.CD dukesha aya makuru, kiravuga ko abo mu nzego z’umutekano muri ibi bice, bagihamirije ko utu duce uko ari umunani ubu turi mu maboko ya AFC/M23.

Ni mu gihe abarwanyi ba Wazalendo irwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa, nyuma yo gukubitwa inshuro na AFC/M23, bahunze berecyeza mu bice bya Kazinga na Mahanga mu bice biri mu rugabano rwa Teritwari ya Masisi na Walikale.

Abatuye muri ibi bice, bakomeje kugira ubwoba ko imirwano yakubura isaha n’isaha, dore ko abarwanyi ba Wazalendo, bakomeje kwisuganya ngo bagabe ibitero byo kwisubiza ibi bice bamuruwemo na AFC/M23.

Iyi mirwano yabaye muri Kivu ya Ruguru, mu gihe indi itutumba muri Kivu y’Epfo, aho uruhande rwa Leta ya Congo Kinshasa rwashyize imbaraga ngo rwigarurire ibice biri mu maboko ya AFC/M23, mu gihe iri huriro na ryo rivuga ryiteguye guhangana n’ubutegetsi bukomeje gukora amarorerwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 14 =

Previous Post

Indege ya Sosiyete y’u Bwongereza yategetswe kugwa by’igitaraganya

Next Post

Ibyo dukwiye kumenya ku mirongo inyuranamo y’umuhondo mu muhanda imaze gushyirwa ahantu habiri

Related Posts

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

America na Iran bongeye gutera intambwe igana ahatanga icyizere

by radiotv10
30/05/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America na Iran byageze ku bwumvikane bwo kongera igihe cy’agahenge kari hagati y’impande zombi ndetse no...

Next Post
Ibyo dukwiye kumenya ku mirongo inyuranamo y’umuhondo mu muhanda imaze gushyirwa ahantu habiri

Ibyo dukwiye kumenya ku mirongo inyuranamo y’umuhondo mu muhanda imaze gushyirwa ahantu habiri

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.