Amakuru agezweho: Kazungu ukekwaho ibirimo kwica abantu 14 agiye gusubira imbere y’Urukiko

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Kazungu Denis ukurikiranyweho ibyaha birimo kwica abantu 14 biganjemo ab’igitsinagore, agiye kuza imbere y’Urukiko aburana mu mizi kuri kimwe mu byaha icumi akurikiranyweho. Menya icyaha agiye guheraho mu kuburanishwa n’Urukiko azaburaniramo.

Kazungu Denis wafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ndetse ikaza kongerwa ku busabe bw’Ubushinjacyaha, azagezwa imbere y’Urukiko rwa Nyarugenge.

Izindi Nkuru

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazo Harrison; yemereye RADIOTV10 ko Kazungu Denis azatangira kuburana kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Mutarama 2024.

Yagize ati “Ejo tariki 05 guhera saa tatu za mu gitondo hateganyijwe iburanisha ry’urubanza rwe ku byerekeranye no gufata ku ngufu ruzaburanishwa ku Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison avuga ko uru rubanza ruzaba kuri uyu wa Gatanu, ari urwo aregwamo icyaha cyo gusambanya abagore, gusa.

Ati “Ariko urwo ni urubanza bamuregamo viol (gusambanya abagore), afite urundi tariki 12 [Mutarama 2024] rwa rundi rw’ubwicanyi nanone.”

Kazungu Denis akurikiranyweho ibyaha 10, birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Uyu musore w’imyaka 34 y’amavuko, yatawe muri yombi mu ntangiro za Nzeri umwaka ushize wa 2023, nyuma y’uko aho yari acumbitse mu Kagari ka Busanza hatahuwe ikinogo yari yarahacukuye cyasanzwemo imibiri y’abantu akekwaho kwica.

Ni imwe mu nkuru zagarutsweho cyane mu mwaka wa 2023, aho uyu musore ubwo yagezwaga imbere y’Urukiko aburana ku ifungwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose akurikiranyweho, akavuga ko abo bakobwa yabicaga ngo kuko na bo babaga bamaze kumwanduza Virusi itera SIDA.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru