Sunday, January 25, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru agezweho ku muhanzi Jose Chameleone umaze iminsi arembeye mu bitaro i Kampala

radiotv10by radiotv10
23/12/2024
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Amakuru agezweho ku muhanzi Jose Chameleone umaze iminsi arembeye mu bitaro i Kampala
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no muri Afurika, Jose Chameleone umaze iminsi arwariye mu Bitaro by’i Kampala muri Uganda, yabivanywemo ahita yerecyeza muri Leta Zunze Ubumwe za America kuvurirwayo.

Jose Chameleone yavuye mu Bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, nyuma y’iminsi 11 arwariye muri ibi Bitaro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Big Eye cyo muri Uganda, avuga ko Chameleone yavuye muri ibi Bitaro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, agahita yerecyeza ku Kibuga cy’Indege, kugira ngo ahite ajyanwa muri Leta Zunze Ubumwe za America kwivurizwayo.

Amasho yagaragaye ubwo Jose Chameleone yasohoka muri ibi Bitaro bya Nakasero, yari kumwe n’abarimo umuhanzi mugenzi we Bebe Cool, wakomeje kumuba hafi muri ubu burwayi bwe.

Jose Chameleone azahita ajya kwivuriza mu Bitaro bya Allina health Mercy Hospital byo muri Leta Zunze Ubumwe za America, aho azamara amezi atatu.

Ubwo Chameleone yajyanwaga kwa muganga, hari amakuru avuga ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, yategetse ko avurwa mu buryo bwose bushoboka, ndetse ko ari na we watanze ubushobozi bwo kugira ngo ajye kuvurizwa muri America.

Uyu muhanzi ufite izina rikomeye muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, amaranye iminsi indwara ifata inyama zo mu nda, yagiye ituma ajyanwa mu bitaro bya hato na hato.

Mu mpera z’icyumweru gishize, uyu muhanzi, yasuwe na mugenzi we w’ikirangirire muri Afurika, Umunya-Nigeria Rude Boy wahoze mu itsinda rya P.Square, aho yamusanze mu Bitaro, akanamusengera ngo Imana imworohereze.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen − ten =

Previous Post

Amashimwe ni yose ku muhanzi Kenny Sol uri mu bakunzwe mu Rwanda (AMAFOTO)

Next Post

Ubutumwa Bruce Melodie yageneye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda wagiye kumushyikigira

Related Posts

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

Abanyamakurukazi b’amazina azwi mu Rwanda basangije abantu amafoto bishimira igihe bamaze bakorana

by radiotv10
24/01/2026
0

Abanyamakuru bazwi mu Rwanda, Aissa Cyiza, Cyuzuzo Jeanne d’Arc, Michèle Iradukunda uzwi nka Michou, na Mucyo Christella, bazwi mu kiganiro...

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

Bruce Melodie nyuma y’amasaha macye yerecyeje muri Kenya yahise atangira gukora icyamujyanye

by radiotv10
23/01/2026
0

Umuhanzi Bruce Melodie ukunze kwiyita ‘Munyakazi’, nyuma y’amasaha macye ahagurutse i Kigali akerecyeza i Nairobi muri Kenya mu bikorwa byo...

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

Why Hobbies Can Make You Happier (and Which Ones Are Trending)

by radiotv10
23/01/2026
0

Life can be stressful. School, work, social life, and responsibilities can make anyone feel tired or overwhelmed. One simple way...

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

Did you know that hugging can help heal sadness? Here are the benefits of hugging

by radiotv10
22/01/2026
0

There are moments when someone feels sad, lonely, or stressed, and words are not enough to make them feel better....

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

by radiotv10
20/01/2026
0

Umuhanzi The Ben wari watangaje ko amakuru yari yatangajwe na mugenzi we Bruce Melodie ko bafite ibitaramo bizazazenguka Igihugu ari...

IZIHERUKA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo
MU RWANDA

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

by radiotv10
25/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

25/01/2026
Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

25/01/2026
Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

Igikombe cya Afurika muri Handball: U Rwanda rwatangiye neza muri ‘President Cup’

25/01/2026
Hahishuwe byinshi byirengagizwa bituma urubyiruko rukomeza gutsikamirwa n’ubushomeri biruturutseho

Hagaragajwe igipimo gishya cy’ubushomeri mu rubyiruko rw’u Rwanda no ku bandi

24/01/2026
Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

Rubavu: Bashimira uburyo Leta yabatekerejeho ikabunganira ariko n’ubundi barakikoreye umutwaro

24/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa Bruce Melodie yageneye umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda wagiye kumushyikigira

Ubutumwa Bruce Melodie yageneye umwe mu bagize Guverinoma y'u Rwanda wagiye kumushyikigira

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rusizi: Umugabo yishe umugore we amuziza gutiza isuka iwabo

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Perezida Kagame yahaye inshingano Abasirikare bakuru babiri barimo uwagizwe Umupilote we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.