Thursday, September 12, 2024

Amakuru agezweho ku mukino wari wazamuye impaka mu Rwanda rwari rwabuze gica

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’impaka zari zazamuwe n’icyemezo cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) cyo gusubika umukino wa gicuti wari guhuza Mukura VS na Rayon Sports, ariko iyi kipe igakomeza kuvuga ko uzaba, ubu byemejwe ko uyu mukino utakibaye.

Ikipe ya Mukura yari yateguye uyu mukino wa gicuti wagombaga kuzaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Kanama 2024, ku isaaha ya saa cyenda z’amanywa i Huye, aho iyi kipe yari yateguye umunsi wayo ‘Mukura Day’.

Ni umunsi umwe ndetse n’amasaha amwe n’umukino w’Igikombe kiruta ibindi mu Rwanda kizwi nka Super Cup uzahuza APR FC na Police FC uzabera kuri Kigali Pele Stadium.

Ku wa Mbere w’iki cyumweru tariki 05 Kanama 2024, ubwo Mukura yatangazaga iby’uyu mukino, ni na bwo FERWAFA yamenyesheje ubuyobozi bw’iyi kipe ko uyu mukino udashobora kuzaba kuko wari kuzabera rimwe n’uyu wa Super Cup.

Ikipe ya Mukura yari yakomeje kugaragaza ko iki cyemezo itakishimiye ndetse ivuga ko uyu mukino ugomba kuzaba, inagaragaza impamvu ishingiraho zirimo kuba nta tegeko wishe, kandi ngo yarakoresheje amafaranga menshi (Miliyoni 15 Frw) mu kuwutegura, ndetse ko ubwo hakinwaga Super Cup umwaka ushize, na bwo hari undi mukino wa gicuti byabereye rimwe.

Kuri uyu wa Kane tariki 08 Kanama 2024, ubuyobozi bwa Mukura bwashyize hanze itangazo ryo kwisegura, buvugamo ko “Bitewe n’impamvu zitaduturutseho, tubabajwe no kubamenyesha ko igikorwa cya Mukura Season Launch gisubitswe.”

Iyi kipe ya Mukura yasoje mu butumwa bwayo isaba abakunzi bayo gukomeza kuyiba hafi no kuyishyigikira kugira ngo izatangire shampiyona ihagaze neza, ndetse no kuzaza kuyishyigikira mu mukino wa mbere wayo izahuramo na Gasogi United uzaba tariki 15 Kanama 2024.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist