Thursday, September 12, 2024

Ibyo umukinnyi w’umukobwa yakoreye umukunzi we muri ‘Olympic Games’ niyo nkuru igezweho muri iyi mikino

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umufaransakazi Alice Finot usanzwe ari umukinnyi mu mukino wo gusiganwa ku maguru, uri mu mikino ya Olympic, ubu ni we uri kugarukwaho muri iyi mikino nyuma yo gutungura umukunzi we mu ruhame, agapfukama akamusaba ko bazashyingiranwa.

Alice Finot wasiganwaga mu cyiciro cya metero 3 000 mu masiganwa yabaye ku wa Kabiri, yanaciye agahiro ku Mugabane w’u Burayo kuko ari we wakoresheje ibihe bito mu mateka y’Abanyaburayi aho yakoresheje 8:58.67.

Mu cyiciro yasiganwagamo, umudali wa Zahabu wegukanye na Winfred Yavi wo mu kirwa cya Bahrain, mu gihe imidali ya Silver na Bronce yegukanywe n’Umunya-Kenya ndetse n’Umunya-Uganda.

he gold medal was won by Winfred Yavi of Bahrain, with silver and bronze

Nubwo ategukanye umudari kuko yaje ku mwanya wa kane, ariko ni we wabaye inkuru y’umunsi, ndetse akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza uyu Mufaransakazi Alice Finot asoje iri rushanwa, ubundi akajya guhobera umukunzi we wari mu kivunge cy’abantu benshi, ubundi agahita apfukama akamusaba ko bazashyingiranwa.

Uwo yasabye ko bazashyingiranwa, ni Umunya-Espagne Martínez Bargiela, na we wagaragaje ibyishimo byinshi ubwo umukunzi we yamugezagaho ubu busabe, ubundi bahita basomana umunwa ku wundi.

Si bo ba mbere basabanye kuzashyingiranwa muri iyi mikino iri kubera mu Bufaransa, dore ko babaye aba karindwi, ariko uburyo bo babikoze, bikaba byihariye, ari na yo mpamvu bikomeje kugaruwaho ku mbuga nkoranyambaga.

Tariki 25 Nyakanga 2024, ubwo haburaga amasaha macye ngo iyi mikino itangire, umukinnyi wa Handball Pablo Simonet na we yasabye umukunzi we Maria Campoy ko bazashyingiranwa ubwo hariho hafatwa ifoto y’urwibutso.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, kandi Umufaransa Sarah Steyaert n’umukunzi we Charline Picon na bo babigenje uko nyuma y’uko bari bamaze kwegukana imidari ya Bronze.

Nyuma y’umunsi umwe, umukinnyi w’Umushinwa w’umukino wa Badminton, Liu Yu Chen na we yambitse impeta umukunzi we Huang Ya Qiong nyuma y’iminota micye yegukanye umudari wa Zahabu.

Yapfukamye amusaba kuzamubera umugabo
Byari ibyishimo bikomeye

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist