Thursday, September 12, 2024

Umuyobozi ukomeye muri Congo yavuze uko Tshisekedi amerewe nyuma yo kuva kwivuriza i Burayi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Viltal Kamerhe yasuye Perezida Félix Tshisekedi wari umaze iminsi yivuriza mu Bubiligi, avuga uko yasanze amerewe, n’ibyo baganiriye birimo ibyerecyeye imirwano iri kubera mu burasirazuba bw’iki Gihugu.

Viltal Kamerhe yasuye Perezida Tshisekedi ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024, nyuma y’uko uyu Mukuru w’Igihugu cya Congo yari amaze iminsi ibarirwa mu icumi yivuriza mu Bubiligi.

Uyu Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo, nyuma yo kuva gusura Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko yasanze “amerewe neza.”

Mu biganiro Viltal Kamerhe yagiranye na Tshisekedi, ngo banagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bemeranya ko hagomba kubaho ubugenzuzi buhoraho mu bice birimo kuberamo imirwano ihanganishije FARDC na M23.

Aya magenzura agiye gukorwa, ngo biri mu nshingano z’Inteko Ishinga Amategeko, isanzwe ifite mu nshingano kugenzura imikoreshereze y’ingengo y’Imari y’Igihugu mu rwego rw’Umutekano ndetse no mu zindi nzego.

Vital Kamerhe kandi yavuze ko Perezida Tshisekedi yanagarutse ku nshingano z’Inkiko, asaba ko zikomeza gukora neza zikirinda gukora amakosa nk’ayo zakunze gukora ku buryo “hatazongera kubaho nk’ibyabaye mbere.”

Nanone kandi yatangaje ko Tshisekedi yifuza ko habaho gukorera mu mucyo mu gukoresha neza ingengo y’imari yashyizwe mu ntambara igisirikare cy’Igihugu cye gihanganyemo n’umutwe wa M23.

Tshisekedi kandi ngo yavuze ko afite ubushake bwo kuba mu burasirazuba bw’Igihugu cye hagaruka amahoro, mu gihe igisirikare cye gikomeje kurenga ku myanzuro yagiye ifatwa igamije kugera ku muti w’ibi bibazo.

Ubwo yari mu Bubiligi, mu kiganiro yagiranye na kimwe mu bitangazamakuru, Perezida Tshisekedi yavuze ko adateze na rimwe kugirana ibiganiro n’umutwe wa M23 igihe cyose azaba akiri Umukuru w’Igihugu, mu gihe uyu mutwe na wo warahiye ko igihe cyose hataraba ibiganiro ngo hakemurwe ibibazo ugaragaza, udateze kuzaterera agati mu ryinyo cyangwa ngo umanike amaboko.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist