Sgt Minani Gervais wo mu Ngabo z’u Rwanda [ntarahamwa n’icyaha mu buryo bwa burundu ngo yamburwe amapeti] uherutse gukatirwa igihano cy’igifungo cya burundu ahamijwe kwica ku bushake abaturage batanu, ariko akajurira, yatangiye kuburanishwa mu bujurire.
Ni urubanza rwatangiye kumvwa n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare, rwongeye kubera ahakorewe icyaha gikekwa kuri Sergeant Minani Gervais cyo kwica arashe abaturage batanu mu Kagari ka Rushyarara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke.
Ubu bujurire bwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki 06 Gashyantare 2025 nyuma y’amezi abiri akatiwe igihano cyo gufungwa burundu.
Uregwa ahawe umwanya ngo asobanure impamvu z’ubujurire bwe, we n’umunyamategeko we Me Muligande Jean Claude, bavuze ko Urukiko rwafashe icyemezo cya mbere, hari byinshi rwirengagije.
Uruhande rw’uregwa wari wabanje kuburana mbere atunganiwe kuko umunyamategeko we yari yikuye mu rubanza, rwavuze ko Sgt Minani afite ibibazo byo mu mutwe, ku buryo atari akwiye gukorerwa uburyozwacyaha.
Uruhande rw’uregwa rwasabye Urukiko Rukuru rwa Gisirikare gutesha agaciro icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu no kwamburwa amapeti yose, ubundi urubanza rugatangira bundi bushya.
Ni mu gihe Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwongeye gushimangira ko uregwa ari muzima, ndetse bwibutsa ko isuzuma ryakozwe n’inzobere z’ubuzima bwo mu mutwe, ryagaragaje ko ntakibazo cyo mu mutwe afite, kandi ko icyemezo cyabigaragaje cyeretse impande zose.
Ubushinjacyaha bwa Gisirikare buvuga ko ibyatangajwe n’uruhande rw’uregwa bigamije gutinza nkana urubanza, bwavuze kandi ko uregwa yemeye kwiburanira, ndetse akaba yaraburanye yemera icyaha, akaba yaranemeye kuburana atunganiwe atabishyiriweho agahato.
Icyemezo cyasomwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gisirikare tariki 09 Ukuboza 2024, rwari rwahamijwe Sgt Minani ibyaha bitatu, ari byo icy’ubwicanyi buturutse ku bushake, kwica bidategetswe n’umukuru, n’icyaha cyo guhisha no kuzimiza intwaro ku bushake.
Mu iburanisha ryo mu rubanza rw’ibanze ryabaye tariki tariki 03 Ukuboza 2024, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwasabye Urukiko guhamywa ibyaha rukamuhanisha igifungo cya burundu ku cyaha cyo kwica, igifungo cy’imyaka itanu ku cyaha cyo kwiba no kwangiza ibikoresho bya gisirikare, n’igifungo cy’umwaka umwe ku cyaha cyo gukoresha imbunda mu buryo butemewe.
Ibi byaha biregwa, Sergeant Minani Gervais, bishingiye ku gikorwa cyabaye tariki 14 Ugushyingo 2024 ubwo uregwa yarasiragara abantu batanu mu kabari gaherereye mu Mudugudu wa Mudugudu wa Rubyiruko mu Kagari ka Rusharara mu Murenge wa Karambi mu Karere ka Nyamashe.
RADIOTV10
uko biri numuntu watojwe na RDF hakorwe iperereza Ricukumbuye harebwe Icyabimuteye nubwo yakoze icyaha arko ntiwarasa abantu kubusa gusa