• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho ku watangaje ibihuha bica igikuba cy’ibyo yavugaga ko byabaye i Musanze

radiotv10by radiotv10
04/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 36 y’amavuko uherutse gutangaza amakuru y’ibinyoma aca igikuba, akoresheje YouTube, avuga ko ko i Musanze hatewe igisasu, yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda.

Uyu mugabo akoresheje umuyoboro wa YouTube Channel, aherutse kuvuga ko mu Karere ka Musanze, hatewe igisasu, bigatuma urusengero rugwira abantu, bamwe bakahasiga ubuzima, abandi bagakomereka.

Nyuma yo gutangaza aya makuru y’ibinyoma aca igikuba, Polisi y’u Rwanda yahise itangira kumushakisha, kuri uyu wa Gatatu tariki 03 Nzeri 2025 afatirwa mu Karere ka Burera mu Murenge wa Butaro mu Kagari ka Mubuga.

Amakuru y’ifatwa ry’uyu mugabo, yemejwe na IP Ignace Ngirabakunzi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru.

IP Ignace Ngirabakunzi watangaje ko nyuma yuko polisi ifashe uyu mugabo, yahise imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Butaro. Ati “Akurikiranyweho gutangaza ibinyoma bica igikuba mu baturage.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yaboneyeho kugira inama abantu bose babasha gukoresha uburyo nka buriya bwa YouTube batanga ibitekerezo, ko bakwiye “kubikora mu buryo bwiza, aho gukwiza ibihuha bisenya Igihugu, bikanakura umutima abaturage.”

IP Ignace Ngirabakunzi yakomeje avuga ko uburyo bwose abantu bakoresha basenya banatangaza “ibinyoma bisenya, bica igikuba ndetse bigatera ubwoba, ntabwo bishobora kwemerwa n’uwo ari we wese” bityo ko uzabikora wese azafatwa akabihanirwa hagendewe ku mategeko.

IP Ngirabakunzi ati “Ni yo mpamvu n’uriya yashyikirijwe inzego zishinzwe kumukurikirana.”

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga byumwihariko imiyoboro ya YouTube, bakunze kuburirwa kenshi ko bakwiye kwirinda gutangaza amakuru y’ibihuha, ndetse ababikoze bamwe bakaba barafashwe bakabiryozwa n’ubutabera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =

Previous Post

Kugenda n’indege ntibikwiye kuba iby’abakire gusa-Perezida yagaragaje impinduka zikenewe mu ngendo zo mu kirere

Next Post

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Sitade Amahoro yaje mu 10 za mbere nziza ku Mugabane wose wa Afurika

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.