Amakuru agezweho kuri rurangiranwa muri muzika uje gususurutsa Abaturarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangire Davido utegerejwe mu gitaramo cy’akataraboneka, yasesekaye i Kigali mbere y’iminsi ibiri ngo asusurutse Abaturarwanda.

Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Kanama 2023, muri BK Arena kiri mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 ishize hashinzwe Giant of Africa.

Izindi Nkuru

Davido uri mu bahanzi bategerezanyijwe amatsiko menshi muri iki gitaramo, yageze ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 17 Kanama 2023.

Muri iki gitaramo kizaririmbamo uyu muhanzi w’Umunya-Nigeria, kizanaririmbamo abandi bahanzi b’ibirangirire muri Afurika, nka Tiwa Savage na we wo muri Nigeria ndetse n’umuhanzi w’Umunyarwanda Bruce Melodie uri mu bakomeye mu Rwanda.

Bagiye gutaramira abaturarwanda nyuma y’icyumweru kimwe, banataramiwe na rurangiranwa Diamond Platnumz waririmbye ubwo hatangizwaga iserukiramuco rya Giant of Africa, na ryo riri mu bikorwa byo kwizihiza isabukuru y’uyu muryango Giant of Africa.

Muri iki gitaramo cyanakurikiwe na Perezida Paul Kagame wanatangije iri serukiramuco, Diamond yashimishije abari bakitabiriye, kiza gusozwa n’ibyishimo bidasanzwe kuko ubwo cyahumuzaga yakiriwe n’Umukuru w’u Rwanda, wanamushimiye ko yakoze igitaramo cyiza.

Diamond na we yashimiye Perezida Paul Kagame ku miyoborere ye myiza yazamuye u Rwanda rukaba ari Igihugu kibera indorerwamo benshi, ndetse no kuba akomeje kugira uruhare mu gushyigikira no kuzamura impano z’Abanyafurika.

Davido ubwo yari mu ndege

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru