Monday, February 23, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

radiotv10by radiotv10
23/02/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’iminsi ibiri y’imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi ba AFC/M23 n’aba Wazalendo bafatanya na FARDC, yaberaga mu bice bimwe byo muri Teritwari ya Walikare mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haravugwa agahenge.

Iyi mirwano yari imaze iminsi ibiri ibera mu duce twa Buhaya na Fungura, iherereye hafi ya Katobi muri Lokarite ya Banakindi muri Gurupoma ya Kisimba muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD avuga ko kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Gashyantare 2026, aha hari hamaze iminsi ibiri humvikana urusaku rw’imbunda, habonetse agahenge.

Iki kinyamakuru kivuga ko abarwanyi ba AFC/M23 ari bo bagabye ibitero icyarimwe ku birindiro bya Wazalendo ku misozi ya Buhaya na Fungura, ahantu habiri hafashaga aba barwanyi ba Wazalendo gutegura no kugaba ibitero.

Amakuru avuga ko nyuma y’iyi mirwano ikomeye, uruhande rwa Leta ya Kinshasa ruvugwaho gukomeza kurangwa n’ibikorwa bibi, rwabashije kwihagararaho, rugasubiza inyuma abarwanyi ba AFC/M23 basubiye inyuma berekeza i Mpety ahari ibirindiro byabo.

Abaturage benshi ba Katobi bahungiye mu mashyamba akikije aka gace. Nubwo habayeho agahenge mu gitondo cyo ku wa mbere, abakuwe mu byabo ntibaragaruka mu bice byabo, batinya ko imirwano ishobora kongera kubura isaha n’isaha.

Aka gace kavugwaho kuba kamaze iminsi kagaragaramo ibikorwa bibi bihungabanya umutekano w’abaturage, bikorwa n’abarwanyi ba Wazalendo.

Ni nyuma yuko uyu mutwe ufatanya n’igisirikare cya Leta ya Kinshasa, bagarutse mu mujyi wa Walikare wari wafashwe na AFC/M23 ikaza kuwurekura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =

Previous Post

Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

Related Posts

Umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi yirukaniwe kwiba umuceri

Umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi yirukaniwe kwiba umuceri

by radiotv10
22/02/2026
0

  Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yirukanye umupolisi ufite ipeti rya Colonel mu Gipolisi cy’iki Gihugu, amuziza kwiba umuceri ugenewe...

Uruzinduko rw’umuyobozi woherejwe n’u Burayi kuganira na AFC/M23 rwasize hakozwe byinshi

Uruzinduko rw’umuyobozi woherejwe n’u Burayi kuganira na AFC/M23 rwasize hakozwe byinshi

by radiotv10
22/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko uruzinduko rwa Komiseri mu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ushinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi, Hadja Lahbib; rwasize ibyemezo...

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

AFC/M23 iragaya amahanga uko akomeje kwitwara ku biri kubera mu bice birimo Minembwe

by radiotv10
20/02/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ribabajwe no kubona umuryango mpuzamahanga ukomeje kuruca...

Umudepite muri Tunisia yakatiwe gufungwa amezi umunani kubera ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga

Umudepite muri Tunisia yakatiwe gufungwa amezi umunani kubera ubutumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga

by radiotv10
20/02/2026
0

Urukiko rwo muri Tunisia rwakatiye umudepite igifungo cy’amezi umunani kubera ubutumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga asebya Perezida Kais Saied, nyuma...

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

Agezweho: Murumuna w’Umwami w’u Bwongereza wari watawe muri yombi yarekuwe

by radiotv10
20/02/2026
0

Uwahoze ari igikomangoma cy’u Bwongereza, Andrew Mountbatten-Windsor, murumuna w’Umwami Charles III, yarekuwe n’inzego z’umutekano nyuma yo gutabwa muri yombi akekwaho...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
AMAHANGA

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

by radiotv10
23/02/2026
0

Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

23/02/2026
Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

23/02/2026
Uwahoze ari Umupolisi mu bo hejuru muri Polisi y’u Rwanda yitabye Imana azize ibiza

Uwahoze ari Umupolisi mu bo hejuru muri Polisi y’u Rwanda yitabye Imana azize ibiza

23/02/2026
Nyanza: Bavuze uko igikorwa remezo cy’ingirakamaro cyabasigiye akaga

Nyanza: Bavuze uko igikorwa remezo cy’ingirakamaro cyabasigiye akaga

23/02/2026
Kayonza: Bari mu rujijo nyuma yo kumara 1/2 cy’umwaka badahembwa

Kayonza: Bari mu rujijo nyuma yo kumara 1/2 cy’umwaka badahembwa

23/02/2026
ADVERTISEMENT

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho nyuma y’imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 na Wazalendo

Nyuma yuko inzoga z’inkorano zikomeje guhitana bamwe mu Rwanda inzego zazihagurukiye

Minisitiri Dr.Utumatwishima yanenze uwamenyekanye mu myidagaduro mu Rwanda watangaje ibinyoma byibasira Ubuyobozi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.