• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru agezweho nyuma yuko hari abigabije abaturage muri Kamonyi bagatemamo 12

radiotv10by radiotv10
02/10/2024
in MU RWANDA
0
Kamonyi: Abaturage barasaba kwegerezwa ibikorwaremezo
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, bakoze umukwabu wo gushaka insoresore zateje umutekano mucye mu Kagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba mu Karere ka Kamonyi, zigatema abantu 12 zikoresheje imihoro, hafatwa bane, mu gihe umwe yarashwe agapfa.

Amakuru y’iki gikorwa cy’urugomo, yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, ubwo umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, yavugaga ko abantu bataramenyekana bigabije aka gace, bagatema abaturage 12 bakoresheje imihoro.

Ubutumwa bw’umunyamakuru Munyaneza Theogene yatangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Ukwakira 2024, bwagiraga buti “Umuhoro uravuza ubuhuha i Kamonyi. Ibya Rukoma bitamaze kabiri, mu ijoro ryacyeye mu Kagari ka Kabuga ya Ngamba abantu 12 baraye batemaguranye. Nyama Kamonyi narababwiye ngo mwegere Abaturage.”

Abakekwago gukora ibi bikorwa by’urugomo, bahise bahungira mu gishanga cya Nyabarongo ari ho bagiye kwihisha inzego z’umutekano.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko nyuma y’uru rugomo, ifatanyije n’izindi nzego, bahise bakora igikorwa cyo gushakisha abakekwaho kuba inyuma yarwo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangarije ikinyamakuru Kigali Today, ko mu gushakisha izi nsoresore hafashwe bane, umwe akaba yahise araswa akahasiga ubuzima.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko uwarashwe yashakaga gutemesha umuhoro umwe mu Bapolisi bari muri iki gikorwa, naho umwe akaba yahise atoroka, na we akaba akomeje gushakishwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Israel itorohewe yatangaje icyo igiye gukora nyuma yuko Iran iyisutseho ibisaru biremereye

Next Post

Undi munyamakuru uzwi mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru giherutse gusezerwaho n’undi

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Undi munyamakuru uzwi mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru giherutse gusezerwaho n’undi

Undi munyamakuru uzwi mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru giherutse gusezerwaho n’undi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.