Amakuru arambuye ku mugabo n’umugore we b’Abanyarwanda batawe muri yombi muri Uganda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugabo n’umugore we bakomoka mu Rwanda, bari mu maboko ya Polisi y’i Kabale muri Uganda, bakekwaho kwica umusaza w’imyaka 83 bakoreraga. Nyuma yo gufatwa biyemereye ko ari bo bamwivuganye, bavuga n’icyo bamuhoye.

Aba Banyarwanda batawe muri yombi, ni Kwizera Desire n’umugore we Uwingabire; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Kigezi, Elly Maate.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe uwo bakekwaho kwivugana, ari Geoffrey Twinomujuni Ntegyire, wari utuye mu gace ka Karujabura mu Karere ka Kabale.

Elly Maate yavuze ko uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 01 Kamena 2024, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bariho bagerageza gutoroka.

Uyu muvugizi wa Polisi yo muri kariya gace, yavuze ko aba bakomoka mu Rwanda bakekwaho kwica uyu mukambwe tariki 31 Gicurasi 2024 ahagana saa mbiri z’ijoro, bakoresheje inyundo.

Elly Maate yavuze ko aba bakekwaho ubu bwicanyi, bikimara kuba bafashe imwe mu mitungo y’uyu musaza irimo matera, n’isanduku, ndetse n’ibindi bikoresho birimo radiyo n’igare, bakabitorokana.

Ati “Abakekwa babaga kwa nyakwigendera nk’abamukoreraga mu rugo, rero bashatse gutoroka kubera ibyo bari bakoze, ku bw’amahirwe bafatwa n’inzego z’umutekano ku mupaka wa Bunagana, batanafite ibyangombwa, batabwa muri yombi, biza kugaragara ko ari bo bivuganye uriya musaza.”

Yavuze ko nyuma yo gutabwa muri yombi, aba bombi bahise basubizwa i Kabale ndetse baza no kwiyemerera ko ari bo bivuganye nyakwigendera, ngo kuko yahoraga abatonganya no mu rurimi batumva.

Maate yatangaje ko aba batawe muri yombi, ndetse bafatanywe n’ibikoresho byose bari bajyanye, hakaba hakurikiyeho iperereza, ku buryo bazagezwa imbere y’inkiko mu gihe cya vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru