Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru arambuye ku mugabo n’umugore we b’Abanyarwanda batawe muri yombi muri Uganda

radiotv10by radiotv10
04/06/2024
in AMAHANGA
0
Amakuru mashya ku bayobozi bakomeye ba Nyanza na Gisagara bari baherutse gufungurwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo n’umugore we bakomoka mu Rwanda, bari mu maboko ya Polisi y’i Kabale muri Uganda, bakekwaho kwica umusaza w’imyaka 83 bakoreraga. Nyuma yo gufatwa biyemereye ko ari bo bamwivuganye, bavuga n’icyo bamuhoye.

Aba Banyarwanda batawe muri yombi, ni Kwizera Desire n’umugore we Uwingabire; nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi yo mu gace ka Kigezi, Elly Maate.

Ni mu gihe uwo bakekwaho kwivugana, ari Geoffrey Twinomujuni Ntegyire, wari utuye mu gace ka Karujabura mu Karere ka Kabale.

Elly Maate yavuze ko uyu mugabo n’umugore we batawe muri yombi, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, tariki 01 Kamena 2024, bafatiwe ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwo bariho bagerageza gutoroka.

Uyu muvugizi wa Polisi yo muri kariya gace, yavuze ko aba bakomoka mu Rwanda bakekwaho kwica uyu mukambwe tariki 31 Gicurasi 2024 ahagana saa mbiri z’ijoro, bakoresheje inyundo.

Elly Maate yavuze ko aba bakekwaho ubu bwicanyi, bikimara kuba bafashe imwe mu mitungo y’uyu musaza irimo matera, n’isanduku, ndetse n’ibindi bikoresho birimo radiyo n’igare, bakabitorokana.

Ati “Abakekwa babaga kwa nyakwigendera nk’abamukoreraga mu rugo, rero bashatse gutoroka kubera ibyo bari bakoze, ku bw’amahirwe bafatwa n’inzego z’umutekano ku mupaka wa Bunagana, batanafite ibyangombwa, batabwa muri yombi, biza kugaragara ko ari bo bivuganye uriya musaza.”

Yavuze ko nyuma yo gutabwa muri yombi, aba bombi bahise basubizwa i Kabale ndetse baza no kwiyemerera ko ari bo bivuganye nyakwigendera, ngo kuko yahoraga abatonganya no mu rurimi batumva.

Maate yatangaje ko aba batawe muri yombi, ndetse bafatanywe n’ibikoresho byose bari bajyanye, hakaba hakurikiyeho iperereza, ku buryo bazagezwa imbere y’inkiko mu gihe cya vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

thirteen − 8 =

Previous Post

Hatanzwe umucyo ku bitwikiriye amatora azaba mu Rwanda bagashishikariza abantu gusaba akazi

Next Post

Sobanukirwa inkomoko yo kuba FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka

Related Posts

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

by radiotv10
11/07/2025
0

Abacamanza babarirwa hejuru y’ijana bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigabije imihanda bajya kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri ishinzwe Imari...

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Sobanukirwa inkomoko yo kuba FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka

Sobanukirwa inkomoko yo kuba FPR-Inkotanyi yitwa Umuryango aho kuba ishyaka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.