Wednesday, October 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Sake uherereye mu bilometero 25 uvuye mu wa Goma, nyuma yo gukozanyaho gukomeye, aho igisirikare cya DRC (FARDC) n’abagifasha barimo abasirikare b’u Burundi, bagaragaye biruka nyuma yo gukubitwa inshuro n’uyu mutwe.

Uyu mujyi wa Sake wafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, nk’uko umwe mu bari muri ibi bice biri kuberamo imirwano yabibwiye Umunyamakuru wacu Oswald Mutuyeyezu.

Uwahaye amakuru uyu munyamakuru, yavuze ko na nyuma yuko uyu mujyi ufashwe n’umutwe wa M23, mu nkengero zawo hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu, aho bikekwa ko yaraswaga n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rwashakaga inzira yo guhunga.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mujyi wa Sake wari umaze gufatwa na M23, yerekana abasirikare ba FARDC, biruka bamwe bagenda n’amaguru, abandi bari mu modoka, bava muri uyu Mujyi.

Uyu mujyi wa Sake muri Kivu ya Ruguru ufashwe na M23 nyuma y’iminsi ibiri gusa uyu mutwe ufashe n’agace ka Minova ko mu Ntara ya Kivu y’Epfo, kari gasanzwe ari inzira ifasha abasirikare b’u Burundi, kwerecyeza muri Kivu ya Ruguru guha umusada FARDC n’abandi barwanyi bafasha iki gisirikare cya Leta.

Umutwe wa M23 waraye usohoye itangazo, uvuga ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bufatanyije n’ubw’u Burundi, bufite umugambi urangajwe imbere n’Abakuru b’ibi Bihugu, Tshisekedi na Ndayishimiye, wo kurimbura bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo bo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu cyabo.

Uyu mutwe kandi wari waboneyeho gusaba Abanyekongo bose kuwushyigikira kugira ngo ubohoze iki Gihugu cyamunzwe n’imiyoborere mibi yimakaje akarengane n’ivangura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × one =

Previous Post

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

Related Posts

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

by radiotv10
22/10/2025
0

Ubwoba bwatashye abatuye mu gace ka Kashebere ko muri Teritwari ya Walikale muri Kivu ya Ruguru kubera indege y’intambara yo...

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

by radiotv10
22/10/2025
0

Impanuka ikomeye y’imodoka zagonganye zirimo bisi ebyiri zitwara abagenzi, yabereye muri Uganda, yahitanye abantu 63, abandi benshi barakomereka. Iyi mpanuka...

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

by radiotv10
22/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza ko uruhande bahanganye rugizwe n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’impande zigifasha, rukomeje kurenga ku...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Byongeye gukomera hagati ya AFC/M23 na FARDC uruhande rumwe rwongera gukoresha intwaro za rutura

by radiotv10
21/10/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratangaza uruhande bahanganye rugizwe n’abarimo FARDC rwongeye kurenga ku gahenge rukarasana ubugome bukabije rukoresheje indege z’intambara mu bice...

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

Uko uwabaye Perezida w’u Bufaransa yageze kuri Gereza agiye gufungirwamo nyuma yo gukatirwa

by radiotv10
21/10/2025
0

Nicolas Sarkozy wabaye Perezida w’u Bufaransa, yageze kuri Gereza ya La Santé i Paris muri iki Gihugu yayoboye, kugira ngo...

IZIHERUKA

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon
FOOTBALL

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

by radiotv10
22/10/2025
0

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

22/10/2025
Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

22/10/2025
Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

Impanuka ikomeye muri Uganda yahitanye benshi

22/10/2025
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Amakuru agezweho mu mirwano ihanganishije AFC/M23 na FARDC

22/10/2025
Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

Indwara y’amatungo yagaragaye mu Karere ka Rubavu yatumye hafatwa ingamba

22/10/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibivugwa nyuma yuko hagiye hanze amajwi ya Perezida wa Rayon

FARDC yatumye hazamuka ubwoba bwinshi mu gace ko muri Kivu ya Ruguru

Umuhanzi Nyarwanda Josh yabwiye umugore we amagambo aryohereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.