Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru

radiotv10by radiotv10
23/01/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru ava ku rugamba: M23 yafashe akandi gace, FARDC ikizwa n’amaguru
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe umujyi wa Sake uherereye mu bilometero 25 uvuye mu wa Goma, nyuma yo gukozanyaho gukomeye, aho igisirikare cya DRC (FARDC) n’abagifasha barimo abasirikare b’u Burundi, bagaragaye biruka nyuma yo gukubitwa inshuro n’uyu mutwe.

Uyu mujyi wa Sake wafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mutarama 2025, nk’uko umwe mu bari muri ibi bice biri kuberamo imirwano yabibwiye Umunyamakuru wacu Oswald Mutuyeyezu.

Uwahaye amakuru uyu munyamakuru, yavuze ko na nyuma yuko uyu mujyi ufashwe n’umutwe wa M23, mu nkengero zawo hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu, aho bikekwa ko yaraswaga n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa, rwashakaga inzira yo guhunga.

Amashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ubwo uyu mujyi wa Sake wari umaze gufatwa na M23, yerekana abasirikare ba FARDC, biruka bamwe bagenda n’amaguru, abandi bari mu modoka, bava muri uyu Mujyi.

Uyu mujyi wa Sake muri Kivu ya Ruguru ufashwe na M23 nyuma y’iminsi ibiri gusa uyu mutwe ufashe n’agace ka Minova ko mu Ntara ya Kivu y’Epfo, kari gasanzwe ari inzira ifasha abasirikare b’u Burundi, kwerecyeza muri Kivu ya Ruguru guha umusada FARDC n’abandi barwanyi bafasha iki gisirikare cya Leta.

Umutwe wa M23 waraye usohoye itangazo, uvuga ko ubutegetsi bwa Congo Kinshasa bufatanyije n’ubw’u Burundi, bufite umugambi urangajwe imbere n’Abakuru b’ibi Bihugu, Tshisekedi na Ndayishimiye, wo kurimbura bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo bo mu Burasirazuba bw’iki Gihugu cyabo.

Uyu mutwe kandi wari waboneyeho gusaba Abanyekongo bose kuwushyigikira kugira ngo ubohoze iki Gihugu cyamunzwe n’imiyoborere mibi yimakaje akarengane n’ivangura.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 − 8 =

Previous Post

Umucyo kuri gapapu yavugwaga ko yakorewe Rayon kuri rutahizamu wasinyiye Police akimara kwakirwa na Perezida

Next Post

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

Related Posts

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

Abajenerali bafite amazina akomeye muri FARDC baravugwa mu rubanza ruregwamo undi Mujenerali

by radiotv10
27/01/2026
0

Abajenerali barimo Maj Gen Sylvain Ekenge, wahoze ari Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) baravugwa nk’abatangabuhamya mu...

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

Amasezerano y’amateka yagezweho hagati y’u Burayi n’u Buhindi

by radiotv10
27/01/2026
0

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Buhinde batangaje amasezerano akomeye y’ubucuruzi nyuma y’imyaka hafi 20 y’ibiganiro byagiye bihagarara kenshi, mu gihe...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

by radiotv10
27/01/2026
0

The AFC/M23 coalition that is against the government of the Democratic Republic of Congo, announced that it is never going...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

AMAFOTO: Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basuye ahantu h’ingenzi muri Türkiye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.