Sunday, July 6, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amakuru mashya ku bakekwaho ibidasanzwe byakurikiye umukino wa APR na Rayon

radiotv10by radiotv10
14/02/2023
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amakuru mashya ku bakekwaho ibidasanzwe byakurikiye umukino wa APR na Rayon

Umwe mu bakomerekeye muri uru rugomo

Share on FacebookShare on Twitter

Aba mbere bakekwaho kugira uruhare mu rugomo rwakorewe abafana ba APR FC, bagatega imodoka yari ibatwaye bakamenagura ibirahure byayo, bamwe bagakomerekeramo, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Uru rugomo rwabaye ku Cyumweru tariki 12 Gashyantare 2023 nyuma y’umukino w’ishiraniro wahuje amakipe y’amacyeba; APR FC na Rayon Sports.

Nyuma y’uyu mukino ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Bus ya kompanyi ya RICTO yari itwaye abafana b’ikipe ya APR FC bahinduraga basubiye mu Mujyi wa Kigali, yatezwe n’abantu bayitera amabuye bamena ibirahure byayo ndetse bamwe mu bari bayirimo barakomereka.

Nyuma y’uru rugomo rwabereye mu Mudugudu wa Kinkanga mu Kagari ka Bahimba, mu Murenge wa Rusatira mu Karere ka Huye, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri uyu wa Mbere tariki 13 Gashyantare 2023, rwatangaje ko rwatangiye iperereza kuri iki gikorwa.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Gashyantare yavuze ko ibyakorewe bariya bafana ba APR FC, bigize icyaha kuko “Hakomerekeyemo abantu batandatu.”

Agaruka ku cyo iperereza rimaze kugeraho, Dr Murangira B. Thierry yagize ati “Kugeza ubu iperereza rimaze gufata batandatu bakekwa kuba barabigizemo uruhare.”

Dr Murangira avuga ko aba bose uko ari batandatu bamaze gutabwa muri yombi, ari abo mu gace kakorewemo ruriya rugomo rwakomerekeyemo bamwe mu bafana ba APR FC.

Umuvugizi wa RIB kandi yari yatangaje ko ntawahita wemeza ko uru rugomo rwaba rufitanye isano n’uriya mukino wari umaze kuba, ahubwo ko bizagaragazwa n’iperereza.

Umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza ubwo hari hamaze kuba ruriya rugomo, yavuze ko rutakozwe n’abafana b’iyi kipe, ahubwo ko ngo “bashobora kuba ari aba APR batishimiye umusaruro babonye.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 1 =

Previous Post

RDF yitabiriye imyitozo idasanzwe irimo n’Abasirikare ba America (AMAFOTO)

Next Post

Ifoto iteye ubwuzu ya Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’abuzukuru

Related Posts

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

by radiotv10
04/07/2025
0

Mu birori byo kwizihiza imyaka 32 ishize hashinzwe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC, byabereye ku Mulindi ahavukiye iyi kipe,...

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

by radiotv10
03/07/2025
0

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda APR FC inafite igikombe cya Shampiyona initegura kuzahagararira u Rwanda mu marushanwa nyafurika, yatangiye imyitozo igaragaramo...

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

by radiotv10
02/07/2025
0

Umukinnyi wa Basketball, Obadiah Noel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za America, wakiniye ikipe ya APR BBC mu mikino ya...

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

Ibiteye amatsiko mu masezerano ya Cristiano Ronaldo wemewe kuguma muri Al Nassr

by radiotv10
27/06/2025
0

Nyuma y'iminsi myinshi hibazwa ahazaza ha kizigenza Cristiano Ronaldo dore ko yari afite amasezerano azarangirana n’uku kwezi, byarangiye yemeye kuguma...

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

Volleyball: Ikipe ya Police VC yafunguye ‘academy’ igira icyo isaba abatangiranye na yo

by radiotv10
27/06/2025
0

Ikipe ya Police Volleyball Club yafunguye ku mugaragaro irerero (academy) ryayo ry’abahungu n’abakobwa, mu kigo cy’Amashuri cya Lycée de Kigali,...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ifoto iteye ubwuzu ya Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’abuzukuru

Ifoto iteye ubwuzu ya Perezida Kagame na Madamu bari kumwe n’abuzukuru

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.