Amakuru mashya ku batsindiye indishyi mu rubanza rwaregwamo Rusesabagina

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abantu barenga 80 baregeye indishyi mu rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, baje guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika, bakaza no kuzemererwa n’Urukiko, bamaze kuzihabwa.

Ni indishyi irenga miliyari 1 Frw yemejwe n’Inkiko zaburanishije uru rubanza rwaregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be, baje no guhamywa ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba, birimo n’ibyahitanye Abanyarwanda mu Ntara y’Amajyepfo.

Izindi Nkuru

Aba bantu bari barahamijwe ibyaha bakanakatirwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cy’imyaka 25 cyari cyakatiwe Paul Rusesabagina, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika, bararekurwa, aho uyu mugabo yahise asubira mu muryango we muri Leta Zunze Ubumwe za America, mu gihe bamwe mu bandi bahise berecyeza i Mutobo, bakaba baherutse gusoza amahugurwa.

Abantu barenga 80 bari bemerewe indishyi muri uru rubanza, babanje kwibaza uko bizagenda, ariko amakuru ahari ubu, aremeza ko bamaze kuzihabwa.

Ikinyamakuru Igihe gihamya ko abo bantu bose, barimo abangirijwe ibyabo n’ibitero by’umutwe wa MRCD-FLN, n’abafite ababo babiguyemo, bamaze guhabwa indishyi bari bemerewe, zose hamwe zifite agaciro karenga miliyari 1 Frw.

Umwe muri abo bantu yavuze ko nyuma y’uko bariya bantu babahemukiye barekuwe ku bw’imbabazi, kugira ngo ubutabera bwuzure, ibijyanye n’abaregeye indishyi na byo byashyizwe mu bikorwa.

Gusa ntibizwi niba izi ndishyi zaratanzwe n’abaregwaga barimo Rusesabagina Paul na bagenzi be, cyangwa hakaba harakoreshejwe izindi nzira ziteganywa n’amategeko.

Bimwe mu byo amategeko ateganya

Ubwo Paul Rusesabagina na bagenzi be bafungurwaga, RADIOTV10 yavuganye n’Umunyamategeko Me Evode Kayitana ku bijyanye n’indishyi za bariya bantu, bari batangiye kwibaza uko bazazibona.

Icyo gihe Me Evode Kayitana yavuze ko kuba Rusesabagina yahawe imbabazi, bidakuraho ko yakoze icyaha, cyangwa ngo biburizemo ibindi byemezo yafatiwe.

Yari yagize ati “Imbabazi za Perezida wa Repubulika ntabwo zivuga ko ibyo wakoze atari ibyaha, haba hari impamvu zituma uva muri Gereza ariko ibyo wakoze birakomeza bikitwa ibyaha n’abangirijwe bagakomeza kugira uburenganzira bwo gusaba indishyi zabo.”

Me Evode yakomeje agaruka ku batsindiye indishyi, avuga ko niba imbabazi zahawe Rusesabagina zirimo no kuba yaragombaga guhita asubira muri America, na byo bidashobora gutuma abagomba kwishyurwa, badahabwa uburenganzira bwabo.

Yagize ati “Abakurikirana ubwo bakurikirana imitungo ye iri mu Rwanda, kuko ashobora kuba afite amazu cyangwa ubutaka bakabikurikirana bakabifatira bakabigurisha, cyangwa se bagakurikirana imitungo ye iri muri America.”

Yavugaga ko gukurikirana iyo mitungo yo muri America byasaba ko habaho gukorana n’abahesha b’Inkiko bo muri kiriya Gihugu, ku buryo icyemezo cy’Urukiko cyajyanwa muri America kikaba cyaterwaho kashe mpuruza n’inkiko zaho, ubundi hagashakwa indishyi zihabwa abazitsindiye.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru