Umubyeyi w’icyamamarekazi ku Isi yatangiye inzira z’icyemezo cyibazwaho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’imideli akaba n’umubyeyi w’icyamamarekazi Beyoncé, Tina Knowles-Lawson yamaze kugeza mu nkiko impapuro zisaba gutandukana n’umugabo we wa kabiri bari bamaranye imyaka 8 barushinze.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru TMZ, izi mpapuro Tina Knowles yazigejeje mu Rukiko Rukuru rw’umujyi wa Los Angeles kuwa Gatatu w’iki cyumweru, asaba gutandukana n’umugabo we Richard Lawson.

Izindi Nkuru

Muri izi nyandiko, Tina agaragaza ko ibyababye hagati ye na Richard Lawson adashobora kubyihanganira ndetse ko ntakwiyunga guhari dore ko bari babanje gusabwa kujya mu guhabwa inama z’urushako, ibizwi nka ‘Marriage Therapy’ ngo biyunge nyamara bikanga.

Uyu Tina yari yarushinze na Richard umukinnyi wa filime muri 2015, bakaba bari bamaze imyaka 6 bakundana.

Yari umugabo we wa 2, dore ko mbere yari yarashakanye na Mathew Knowles ari na we babyaranye Beyoncé n’undi muvandimwe we Solange Knowless.

Uyu mugore w’imyaka 69 akaba atandukanye n’umugabo bari bamaranye imyaka 6 Kubera impamvu avuga zo kutihangananira ibyo yakoze.

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru