Monday, September 9, 2024

Guhirika ubutegetsi kongeye kubaho muri Afurika kuri kwamaganirwa kure n’abakomeye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuryango w’Abibumbye wanenze ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Niger rikozwe n’abasirikare barindaga Perezida Mohamed Bazoum, babanje kumufungira iwe mu rugo.

Mu ijoro ryakeye igisirikare cyarindaga Bazoum w’imyaka 63, cyatangarije kuri televiziyo y’Igihugu ko cyafashe ubutegetsi kandi yaba Itegeko Nshinga, inzego za Leta n’imipaka bifunzwe, kugira ngo babanze bashyireho imitegekere y’inzibacyuho.

Aba basirikare Bavuze ko impamvu bahiritse Perezida Bazoum wari umazeho imyaka ibiri gusa, ari uko Igihugu cyari cyugarijwe  n’ibibazo by’ubukungu n’ubukene bwinshi kandi yananiwe gukemura.

Umunyambanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko yamaganye iki gikorwa cyo guhirika ubutegetsi kinyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’icyo Gihugu.

Guterres kandi yasabye ko barekura Perezida nyuma y’uko bamufashe bugwate bakamufungira iwe mu rugo, anabasaba bakubahiriza amahame ya Demokarasi uko ari.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts