Amakuru mashya ku itegeko rihana abatinganyi muri Uganda ryari ritegerejwe kwemezwa bidasubirwa

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni yemeje bidasubirwaho itegeko rihana abaryamana bahuje ibitsina, ryari riherutse gutorwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki Gihugu.

Nyuma yuko Perezida wa Uganda yemeje iri tegeko, rirahita rijya mu mategeko y’iki Gihugu, ndetse ritangire gukurikizwa, mu gihe hari abacyekaga ko atazaryemeza kubera igitutu cy’Ibihugu by’ibihangange.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bwatambutse kuri Twitter y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Uganda, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Gicurasi, bugira buti “Perezida Kaguta Museveni yasinye umushinga w’itegeko rirwanya ubutinganyi rya 2023. Ubu ubutinganyi ni igikorwa kitemewe.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among yashimiye Perezida Museveni wemeje uyu mushinga w’itegeko agendeye ku ngingo ya 91 y’Itegeko Nshinga.

Anita Annet Among yavuze ko Inteko Ishinga Amategeko yatoye uyu mushinga mu rwego rwo gusubiza ibyifuzo by’Abanya-Uganda kandi ko yabikoze na yo yisunze Itegeko Nshinga rya Uganda.

Ati “Twahagurukiye kurinda umuco n’imigenzereze biboneye by’abaturage bacu […] ndashimira nyakubahwa Perezida kuba yemeje iri tegeko mu nyungu za Uganda.”

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru