Saturday, May 24, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku mirwano hagati ya M23 na FARDC nyuma y’iminsi y’agahenge

radiotv10by radiotv10
22/04/2025
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku mirwano hagati ya M23 na FARDC nyuma y’iminsi y’agahenge
Share on FacebookShare on Twitter

Imirwano hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yongeye kumvikana mu gace ka Kitabi muri Teritwari ya Walikare muri Kivu ya Ruguru.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’iminsi hari agahenge hagati y’izi mpande zimaze igihe zihanganye, yubuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Mata 2025.

Amakuru dukesha ikinyamakuru ACTUALITE.CD, avuga ko abagihaye amakuru benshi, bavuga ko iyi mirwano yari iriho isatira agace ka Kashebere hafi y’urugabano rwa Teritwari za Walikale na Masisi.

Nanone kandi abandi bo muri Gurupoma ya Waloa Yungu bahaye amakuru iki gitangazamakuru, bavuze ko bumvise urusaku rw’amasasu mu birindiro bya AFC/M23 mu gace ka Kasopo, ibintu byateye impungenge abatuye muri aka gace.

Iyi mirwano ibaye mu gihe hari hatangiye ibiganiro by’imishyikirano by’i Doha muri Qatar, ndetse hakaba hari hamaze iminsi hari agahenge hagati y’izi mpande zihanganye.

Nubwo nta makuru menshi yari yajya hanze kuri ibi biganiro biri kuyoborwa n’umuhuza wa Qatar, hari hakomeje kugaragara ibimenyetso by’ubushake bwiza dore ko hari hamaze n’iminsi humvikana agahenge.

Tariki 02 z’uku kwezi kwa Mata, Umutwe wa M23 wafashe icyemezo cyo kuva mu Mujyi wa Walikare, aho wavuze ko iki cyemezo wagifashe ugamije kubahiriza inzira z’ibiganiro by’amahoro.

Ikinyamakuru cya ACTUALITE.CD kivuga ko ubwo abarwanyi ba M23 ubwo bavaga mu Mujyi wa Walikare bahise bajya gushinga ibirindiro muri Lokarite ya Kibati no mu nkengero zayo, ahabaye imirwano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 4 =

Previous Post

AGEZWEHO: Hashyizwe hanze amafoto ya mbere ya Papa nyuma yo kwitaba Imana

Next Post

Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Related Posts

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Umunyapolitiki Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida w’u Burundi ku buyobozi bwa Pierre Nkurunziza, yavuze ko ubwo umubano w’iki Gihugu n’u...

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

by radiotv10
23/05/2025
0

Sena ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yafashe icyemezo cyo kwambura ubudahangarwa, Joseph Kabila wabaye Perezida w’iki Gihugu, ku buryo...

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

Igihano cy’imirimo y’agahato cyakatiwe uwabaye Minisitiri w’Intebe wa Congo gikomeje kuzamura impaka

by radiotv10
22/05/2025
0

Nyuma yuko Augustin Matata Ponyo wabaye Minisitiri w’Intebe wa DRC akatiwe imyaka 10 yo gukora imirimo y’agahato, hazamutse impaka, z’ababishyigikiye...

Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais

Burundi: Ibiri kuvugwa mu mpaka zazamuwe no gushyira mu kiruhuko Lt.Gen.Gervais

by radiotv10
21/05/2025
0

Nyuma yuko Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ashyize mu kihuruko cy’izabukuru, Lieutenant General de Police Gervais Ndirakobuca atarageza igihe cyo...

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

Umunyapolitiki wagize umwanya wo hejuru muri Congo yakatiwe gukora imirimo ivunanye

by radiotv10
21/05/2025
0

Augustin Matata Ponyo wagize imyanya mu nzego zo hejuru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nko kuba yarabaye Minisitiri w’Intebe,...

IZIHERUKA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho
AMAHANGA

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

by radiotv10
23/05/2025
0

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

23/05/2025
AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

23/05/2025
Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

Icyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje ku banyamahanga batatu bafungiye mu Rwanda

23/05/2025
U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

U Rwanda rwabonye umushya uruhagararira muri LONI wakoze mu nzego nkuru zarwo

23/05/2025
Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

Hafashwe icyemezo ku kwambura ubudahangarwa Kabila wabaye Perezida wa Congo

23/05/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Umuhuza w’u Rwanda na Congo nyuma yo kwakirwa na Perezida Kagame yanahuye na Museveni

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Uwabaye V/Perezida w’u Burundi ku bwa Nkurunziza yavuze uko Perezida Kagame yajyaga amumutumaho

Ubundi butumwa bwagenewe abanyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda

AMAFOTO: Abiga mu ishuri ribanza basuye Polisi bagaragarizwa ibyo ikora nabo bagerageza bimwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.