Amakuru mashya ku mugore wari wafungiwe impamvu itaravugwagaho rumwe agasiga abana bato bonyine

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma yuko bitangajwe ko ababyeyi babiri bo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, batawe muri yombi barimo uwo byavugwaga yafungiwe kubera kubura 1 000 Frw y’umutekano, yamaze gufungurwa, ubu ari kumwe n’abana bato bari basigaye bonyine.

Ni inkuru yakozwe na RADIOTV10 muri Mutarama 2023, aho umunyamakuru yari yasuye aba bana babiri bibanaga icyo gihe nyuma yuko ababyeyi babo bombi batawe muri yombi.

Izindi Nkuru

Abaturanyi b’uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Kawuhunde mu Kagari ka Kagugu, bavugaga ko nyina w’aba bana yafunzwe azira kubura umusanzu w’umutekano w’amafaranga 1 000 Frw, mu gihe ubuyobozi bwo bwavugaga ko yafungiwe gukubita no gukomeretsa, ubundi bukavuga ko yari afungiye gucuruza ibiyobyabwenge.

Umunyamakuru yasubiyeyo asanga uyu mubyeyi yarafunguwe ariko yanga kugira icyo amutangariza cyatambutswa mu bitangazamakuru.

Yarafunguwe ariko ngo ntashaka kuvugisha itangazamakuru

Umwana umwe w’uyu mubyeyi ari na we mukuru w’imyaka 12 wari wasigaranye n’umuvandimwe we, yavuze ko umubyeyi wabo yafunguwe nyuma y’inkuru yatambukijwe na RADIOTV10.

Ati “Abayobozi baraje bahita batujyana Kacyiru, nko mu ma saa saba tubona mama araje, tuba tugiye mu rugo turi kumwe na Mama.”

Uyu mwana uvuga ko umubyeyi wabo yababwiye ko bari baramufunze, yakomeje agira ati “Twabyakiriye neza kuko mama yaje. Turashimira abayobozi kubera ko bamufunguye.”

Uyu mubyeyi na we wishimira ko yafunguwe, ariko akaba atifuje ko hari ikiganiro cye kigaragara mu itangazamakuru, yabwiye Umunyamakuru ko atishimiye bimwe mu byatangajwe n’ubuyobozi ko yari afungiye gucuruza ibiyobyabwenge kandi atazi n’uko bisa.

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru