Amakuru mashya ku Mujenerali w’inararibonye wasimbuye uwananijwe na DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu wasimbuye Maj Gen Jeff Nyagah uherutse kwegura ku buyobozi bw’ingabo za EAC ziri muri DRCongo, yamaze kugera i Goma gutangira inshingano, ahita aha ubutumwa bukomeye abasirikare agiye kuyobora.

Aphaxard Muthuri Kiugu, Umujenerali ukiri muto mu myaka, yageze i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Kane tariki 19 Gicurasi 2023.

Izindi Nkuru

Uyu Mujenerali wasimbuye Jeff Nyagah uherutse kwegura ku buyobozi bwa EACRF, afite ubunararibonye mu miyoborere ya Gisirikare, mu kuyobora ibikorwa by’urugamba ndetse no mu bikorwa byo kugarura amahoro.

Ku bibazo by’umutekano muri Congo, si mushya kuko yigeze kuyobora ibikorwa byo gusubiza mu buzima busanzwe abari abarwanyi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu burasirazuba bwa Congo kuva muri 2003 kugeza muri 2004.

Yari asanzwe ashinzwe guhuza ibikorwa bya gisirikare mu butumwa buhoraho mu Muryango w’Abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Ubwo yageraga ku cyicaro gikuru cy’itsinda ry’Ingabo ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Major General Kiugu yakiriwe na Brigadier General Ndorarigonya Gregoire, usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikoresho by’izi ngabo.

Mu ijambo yahise aha bagenzi be, Maj Gen Aphaxard Muthuri Kiugu, yabashimiye ibyo bamaze kugera kuva bagera muri ubu butumwa kuva mu kwezi k’Ugushyingo 2022.

Ibyo bikorwa yabashimiye bagezeho, birimo kuba umutwe wa M23 waravuye mu bice wagenzuraga, ndetse no kuba barabashije kurinda abasivile no kubaha ubutabazi ku bari babukeneye.

Yagize ati “Ndi hano kugira ngo nubakire ku byagezweho na Major General Jeff Nyagah, no gushyira imbaraga ku nshingano zanjye, mwakoze akazi k’indashyikirwa. Kabone nubwo hari amasomo dushobora kwigira ku byahise azadufasha kugera ku ntego zacu.”

Yasabye aba basirikare aje kuyobora, kurangwa no gukorera hamwe, bakazirikana ko ari bamwe nk’abahuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, bityo ko bagomba guhuza imbaraga mu nshingano bahuriyeho zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Yakiriwe na bagenzi be agiye kuyobora

Yabasabye kuzakorera hamwe
Yageze mu biro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru