Nyuma y’uko Joseph Harerimana uzwi nka Apotre Yongwe atawe muri yombi akurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, hamenyekanye amakuru ko dosiye y’ikirego aregwamo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha kugira ngo bumuregere Urukiko.
Ifungwa rya Apotre Yongwe, ryamenyekanye mu ntangiro z’icyumweru twaraye dusoje, ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukaba rwaramutaye muri yombi tariki 01 Ukwakira 2023.
Ubwo yatabwaga muri yombi, RIB yatangaje ko “Akurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, bizwi nka Escroquerie mu rurimi rw’Igifaransa.”
Icyo gihe RIB yavugaga ko Apotre Yongwe afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura mu gihe hakiri gutunganywa dosiye ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Amakuru mashya ahari ubu, avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwamaze gukora dosiye y’ikirego kiregwamo uyu wiyita Umukozi w’Imana, ndetse rukaba rwarayishyikirije Ubushinjacyaha mu cyumweru gishize, tariki 06 Ukwakira 2023.
Uyu mukozi w’Imana wakunze kugaragara asengera abantu mu rusengero, ababwira ngo bazane amaturo abasengere babone amahirwe yo kugera ku byo bifuza, nk’abifuza kubona abagabo, abafite ibibazo by’inyatsi n’ibindi bibazo.
Bivugwa ko bimwe mu byaha bikekwa kuri Apotre Yongwe, bifitanye isano n’ibi bitangaza yizezaga abakristu, kuko yabakaga amafaranga abizeza kubasengera bakabona ibyo yababwiraga, ariko bagategereza bagaheba.
ICYO ITEGEKO RIVUGA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 174: Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya
Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).
Iyo icyo cyaha gikozwe n’umuntu kugira ngo atange impapuro z’inyemezamigabane, z’inyemezamyenda, inyandiko zigereranywa n’amafaranga, imigabane cyangwa indi nyandiko yose ifite agaciro k’ifaranga ari ibya sosiyete y’ubucuruzi, iby’ikigo gicuruza cyangwa iby’uruganda, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).
RADIOTV10