Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya ku rugamba rwa FARDC na M23

radiotv10by radiotv10
02/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya ku rugamba rwa FARDC na M23
Share on FacebookShare on Twitter

Urugamba hagati y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) na M23, rwongeye kubura, aho impande zombi zitana bamwana ko rwatangijwe na buri rumwe, ndetse rukaba rwongeye kugaragaramo indwanyi z’abacancuro.

Itangazo ryasohowe n’umutwe wa M23 kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, uyu mutwe uvuga ko Guverinoma ya Congo yongeye kurenga ku byemezo by’Abakuru b’Ibihugu bo mu karere byafatiwe mu nama zirimo iyo ku wa 04 Gashyantare 2023, yo guhagarika imirwano.

Iri tangazo rigira riti “Kuri iki Cyumweru tariki 01 Ukwakira 2023, saa cyenda z’amanywa. Abarwanyi ba Guverinoma ya DRC bagabye ibitero mu bice bya Busumba, Kirumbu, Kibarizo, Kilorirwe no mu bice bibikikije.”

Uyu mutwe ukomeza uvuga ko uhangayikishijwe n’icyemezo cya Perezida Tshisekedi cyo kuba yongeye kwiyemeza inzira y’intambara, ugasaba amahanga kugira icyo ukora ku mvururu zikomeje kuba muri Congo.

M23 ikomeza ivuga ko ibi byose bikorwa na Guverinoma ya Congo mu rwego rwo gukomeza guhisha ko yananiwe inshingano zayo zo gukemura ibibazo biri mu Gihugu.

Ni mu gihe uyu mutwe uvuga ko ugikomeje gushyigikira no kwemera inzira zose zafashwe zo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikomeza ivuga kandi ko “izakomeza kwirinda ndetse no gucungira umutekano abaturage b’abasivile n’ibyabo mu bice izaba iri kugenzura.”

Abanyamakuru bakurikiranira hafi iby’uru rugamba, bavuga ko mu kubura kwarwo, hongeye kugaragaramo indwanyi z’umutwe w’abacancuro wa Wagner uherutse gupfusha uwari umuyobozi wawo Yevgeny Prigozhin waguye mu mpanuka y’indege mu Burusiya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =

Previous Post

Habonetse urwandiko rwasizwe n’uwabonetse amaze ibyumweru 2 yarapfuye by’urujijo

Next Post

Hamenyekanye icyaha gikekwa ku Mupasiteri ukunze kwigaragaza mu Rwanda watawe muri yombi

Related Posts

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi ya Nigeria yarashe ibyuka biryana mu maso mu gutatanya abaturage bigaragambyaga mu mujyi wa Lagos, bamagana ibikorwa byo gusenya...

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

IZIHERUKA

Five things you must know before a job interview
MU RWANDA

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye icyaha gikekwa ku Mupasiteri ukunze kwigaragaza mu Rwanda watawe muri yombi

Hamenyekanye icyaha gikekwa ku Mupasiteri ukunze kwigaragaza mu Rwanda watawe muri yombi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Five things you must know before a job interview

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.