Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hagaragaye umubare munini w’abakize

radiotv10by radiotv10
17/10/2024
in MU RWANDA
0
Amakuru mashya kuri Marburg mu Rwanda: Hagaragaye umubare munini w’abakize
Share on FacebookShare on Twitter

Ku munsi umwe, mu Rwanda hagaragaye abantu umunani bakize indwara ya Marburg, ndetse no mu bipimo 240 byafashwe, bikaba bitabonetsemo umuntu n’umwe ufite ubwandu bw’iki cyorezo.

Bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ku ishusho y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, habonetse abantu umunani (8) bakize, bituma abamaze gukira bose bagera kuri 38, umubare ukubye hafi gatatu w’abamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara.

Kuri uyu munsi kandi, mu bipimo 241 byafashwe, nta muntu n’umwe wasanganywe ubwandu bw’iyi ndwara, imaze kugaragara ku bantu 62 kuva yagera mu Rwanda.

Nta n’umuntu n’umwe wigeze yitaba Imana azize iyi ndwara, aho kugeza ubu umubare w’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara, ari abantu 15, mu gihe abakiri kuvurwa kugeza ubu ari icyenda (9).

Nanone kandi igikorwa cyo gutanga inkingo ku bari ku ruhembe mu guhangana n’iyi ndwara kirakomeje, ndetse kuri uyu wa Gatatu hakaba hakingiwe abantu 85, batumye umubare w’abamaze guhabwa inkingo bose ugera kuri 856.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafuruka gishinzwe kugenzura indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya uherutse mu Rwanda; yashimye uburyo u Rwanda ruri kwitwara mu bikorwa byo guhangana n’indwara ya Marburg, byumwihariko mu ngamba Guverinoma y’iki Gihugu yashyizeho.

Yari yagize ati “U Rwanda ruduhesha ishema nk’Abanyafurika, nk’Umuyobozi wa Africa CDC ntewe ishema no kuvuga ko u Rwanda ari ishuri dukwiye kwigiraho ibijyanye no guhangana n’ibyorezo.”

Uyu Muyobozi kandi yavuze ko akurikije ibyo yiboneye, n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze, ubu nta mpungenge na nke zihari ko icyorezo cya Marburg cyakwirakwira mu bindi Bihugu kivuye mu Rwanda, ndetse ko n’iki Gihugu kizakirandura mu gihe cya vuba.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 8 =

Previous Post

RDF yatanze umucyo ku birego by’ibinyoma byegetswe ku basirikare b’u Rwanda muri Centrafrique

Next Post

Kigali: Aho abana bambukaga bakambakamba bigateza impungenge ubu byahindutse

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Kigali: Aho abana bambukaga bakambakamba bigateza impungenge ubu byahindutse

Kigali: Aho abana bambukaga bakambakamba bigateza impungenge ubu byahindutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.