Ku munsi umwe, mu Rwanda hagaragaye abantu umunani bakize indwara ya Marburg, ndetse no mu bipimo 240 byafashwe, bikaba bitabonetsemo umuntu n’umwe ufite ubwandu bw’iki cyorezo.
Bigaragazwa n’imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ku ishusho y’uko icyorezo cya Marburg gihagaze mu Rwanda, aho kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukwakira 2024, habonetse abantu umunani (8) bakize, bituma abamaze gukira bose bagera kuri 38, umubare ukubye hafi gatatu w’abamaze kwitaba Imana bazize iyi ndwara.
Kuri uyu munsi kandi, mu bipimo 241 byafashwe, nta muntu n’umwe wasanganywe ubwandu bw’iyi ndwara, imaze kugaragara ku bantu 62 kuva yagera mu Rwanda.
Nta n’umuntu n’umwe wigeze yitaba Imana azize iyi ndwara, aho kugeza ubu umubare w’abamaze guhitanwa n’iyi ndwara, ari abantu 15, mu gihe abakiri kuvurwa kugeza ubu ari icyenda (9).
Nanone kandi igikorwa cyo gutanga inkingo ku bari ku ruhembe mu guhangana n’iyi ndwara kirakomeje, ndetse kuri uyu wa Gatatu hakaba hakingiwe abantu 85, batumye umubare w’abamaze guhabwa inkingo bose ugera kuri 856.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Nyafuruka gishinzwe kugenzura indwara z’ibyorezo (Africa CDC), Dr. Jean Kaseya uherutse mu Rwanda; yashimye uburyo u Rwanda ruri kwitwara mu bikorwa byo guhangana n’indwara ya Marburg, byumwihariko mu ngamba Guverinoma y’iki Gihugu yashyizeho.
Yari yagize ati “U Rwanda ruduhesha ishema nk’Abanyafurika, nk’Umuyobozi wa Africa CDC ntewe ishema no kuvuga ko u Rwanda ari ishuri dukwiye kwigiraho ibijyanye no guhangana n’ibyorezo.”
Uyu Muyobozi kandi yavuze ko akurikije ibyo yiboneye, n’ibyo Guverinoma y’u Rwanda yakoze, ubu nta mpungenge na nke zihari ko icyorezo cya Marburg cyakwirakwira mu bindi Bihugu kivuye mu Rwanda, ndetse ko n’iki Gihugu kizakirandura mu gihe cya vuba.
RADIOTV10