Nyuma y’uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bumenyesheje rutahizamu wayo; Umunya Marroc Youssef Rharb, ko bazatandukana kubera imyitwarire idahwitse, amakuru ahari ubu; aremeza ko ubuyobozi bw’iyi kipe bwamaze kumubabarira, ndetse bakazakomezanya.
Byavugwaga ko Rayon Sports igiye gutandukana n’uyu rutahizamu kubera imyitwarire mibi, aho yagombaga kuva muri iyi kipe muri Mutarama 2024.
Amakuru aturuka muri Rayon Sports, avuga ko uyu musore wakunze kugirana ibibazo n’abatoza ba Rayon Sports ndetse no mu kibuga ntagaragare mu bakinnyi, yemeza ko nyuma yo guhabwa igihe cyo kwitekerezaho, we ubwe yafashe iya mbere akemera kwisubiraho.
Uwaduhaye amakuru, avuga ko Youssef Rharb yasabye imbabazi ubuyobozi bwa Rayon Sports ndetse n’abatoza n’abakinnyi bagenzi be.
Bivugwa kandi ko uyu musore wakunze guha ibyishimo abafana ba Rayon, amaze iminsi akora imyitozo ikomeye, kugira ngo azamure urwego rwe rwari rwatangiye gusubira inyuma, ndetse bikaba biri no mu byatumye ubuyobozi bw’ikipe ye bumubabarira.
Ni inkuru ije neza mu bakunzi ba Rayon Sports, baraye banamwenyuye nyuma y’uko ikipe yabo itsinze Police FC ibitego 2-1.
Jean Claude KANYIZO
RADIOTV10