Friday, January 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Moses Turahirwa yafatiwe icyemezo cyo gufungwa

radiotv10by radiotv10
09/05/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Moses Turahirwa imbere y’Urukiko yafashwe n’ikiniga akora ibyazamuye amarangamutima
Share on FacebookShare on Twitter

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo izwi nka Moshions, ukurikiranyweho cyo gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025 nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu muhanga mu guhanga imideri, gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ibyaha aregwa yabikoze.

Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Umucamanza impamvu buheruho busabira Moses Turahirwa gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko uregwa yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi yari akuye muri Kenya.

Ibi ni na byo kandi Ubushinjacyaha buheraho bumurega icyaha cyo gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi dore ko ubwo yanajyanwaga gusuzuma mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya gihanga, umubiri we wasanzwemo igipimo cy’urumogi kiri hejuru.

Uregwa we ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga, yavuze ko icyaha aregwa cyahawe uburemere bukomeye, kuko we yemera ko yafatanywe utugarama tubiri tw’urumogi.

Moses Turahirwa utarahakanye ko yanyweye iki kiyobyabwenge cy’urumogi, yavuze ko yigeze kujya arunywa kugira ngo abashe guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije afite.

Uregwa kandi avuga ko yari asanzwe afite umuganga w’ibibazo byo mu mutwe, kandi ko akeneye kurekurwa kugira ngo akomeze kwivuza, ndetse ko yari anafite gahunda yo kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ruvuga ko hagendewe ku bimenyetso byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, ndetse no kuba uregwa yariyemereye ko yanyoye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ari impamvu zikomeye zigomba gutuma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =

Previous Post

Umugore uregwa kwica umugabo we amuziza kumumenera ifu y’ubugari yabivuzeho ibyumvikamo kubigambirira

Next Post

Uwari Umuyobozi w’Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n’umugore we

Related Posts

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

In today’s world, more and more people are turning to surgery to improve the way they look. From nose jobs...

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu Murenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, habaye impanuka y’imodoka bikekwa ko yari yacitse feri,...

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

Ahazaza dukwiriye harashoboka- Perezida Kagame yageneye Abanyarwanda ubutumwa busoza 2025 buzanabaherekeza muri 2026

by radiotv10
01/01/2026
0

Mu butumwa busoza umwaka wa 2025, Perezida Paul Kagame yibukije Abanyarwanda ko uyu mwaka waranzwe n’urusobe rw’ibyiza n’ibitari byiza, ariko...

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

12 Simple Habits to Make Your Brain Happier Every Day

by radiotv10
01/01/2026
0

Feeling happy doesn’t always have to depend on what happens around you. Scientists say you can actually train your brain...

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

Minisitiri Nduhungirehe yahishuye icyihishe inyuma y’ihagarikwa ry’uwari Umuvugizi w’Igisirikare cya Congo

by radiotv10
31/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, avuga ko ihagarikwa rya Général Major Sylvain Ekenge ku mwanya w’Umuvugizi w’Igisirikare...

IZIHERUKA

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery
IMIBEREHO MYIZA

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

by radiotv10
02/01/2026
0

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

02/01/2026
Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

02/01/2026
Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

Impaka ziracyakomeje hagati y’abafana ba Bruce Melodie na The Ben: Noneho baravuga iki?

02/01/2026
Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

Amakuru agezweho ku mugabo wari waciye igikuba kubera ibyo yari yatangaje

02/01/2026
Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

Habaye impanuka idasanzwe muri Kigali ku munsi wa mbere w’umwaka

01/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inama idasanzwe ya Njyanama y’Akarere ka Nyanza yeguje Mayor Ntazinda

Uwari Umuyobozi w'Akarere waregwaga ubushoreke yafatiwe icyemezo gishingiye ku ibaruwa yanditswe n'umugore we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perfecting Your Body: The Pros and Cons of Cosmetic Surgery

Ikipe y’Igihugu iherutse gusezererwa mu cy’Afurika yafatiwe icyemezo cy’agateganyo Kapiteni wayo afatirwa icya burundu

Umunyamakuru umaze imyaka ine asezeye igitangazamakuru yakoreraga agiye kumvikana ku yindi radio mu Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.