Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga by’agateganyo iminsi 30 Moses Turahirwa uzwi mu guhanga imideri wanashinze inzu yayo izwi nka Moshions, ukurikiranyweho cyo gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.
Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa Gatanu tariki 09 Gicurasi 2025 nyuma yuko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruburanishije urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwari bwasabiye uyu muhanga mu guhanga imideri, gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ibyaha aregwa yabikoze.
Mu iburanisha ryabaye ku wa Kabiri tariki 06 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwari bwagaragarije Umucamanza impamvu buheruho busabira Moses Turahirwa gufungwa by’agateganyo, bwavuze ko uregwa yafatanywe udupfunyika 13 tw’urumogi yari akuye muri Kenya.
Ibi ni na byo kandi Ubushinjacyaha buheraho bumurega icyaha cyo gutunda, kubika, no kunywa ikiyobyabwenge cy’urumogi dore ko ubwo yanajyanwaga gusuzuma mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibimenyetso bya gihanga, umubiri we wasanzwemo igipimo cy’urumogi kiri hejuru.
Uregwa we ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga, yavuze ko icyaha aregwa cyahawe uburemere bukomeye, kuko we yemera ko yafatanywe utugarama tubiri tw’urumogi.
Moses Turahirwa utarahakanye ko yanyweye iki kiyobyabwenge cy’urumogi, yavuze ko yigeze kujya arunywa kugira ngo abashe guhangana n’ikibazo cy’agahinda gakabije afite.
Uregwa kandi avuga ko yari asanzwe afite umuganga w’ibibazo byo mu mutwe, kandi ko akeneye kurekurwa kugira ngo akomeze kwivuza, ndetse ko yari anafite gahunda yo kujya kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, ruvuga ko hagendewe ku bimenyetso byasobanuwe n’Ubushinjacyaha, ndetse no kuba uregwa yariyemereye ko yanyoye ikiyobyabwenge cy’urumogi, ari impamvu zikomeye zigomba gutuma akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.
RADIOTV10