• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya: Muri Congo imirwano yahinduye isura

radiotv10by radiotv10
22/05/2026
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Inyeshyamba z’umutwe ukorana n’igisirikare cya Congo zasubiranyemo hagwa umukamando
Share on FacebookShare on Twitter

Mu bice biri mu nkengero y’agace ka Rubaya muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, haramukiye imirwano ikomeye hagati y’abarwanyi b’Ihuriro AFC/M23 n’uruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Abatuye mu bice biri hafi ya Rubaya, baravuga ko iyi mirwano yaramukanye imbaraga kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ahumvikana urusaku rw’imbunda zirimo iza rutura ndetse n’izoroheje.

Umwe mu bo mu miryango itari iya Leta ikorera muri Teritwari ya Masisi, aravuga ko kuva mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatanu, “haramutse imirwano ikarishye hafi y’agace ka Kinigi na Kavuta.”

Ni imirwano iri kubera mu bilometero bitari byinshi uvuye mu gace ka Rubaya, gakungahaye ku mabuye y’agaciro, kababaje ubutegetsi bwa Congo, bwakunze kugaba ibitero bigamije kukisubiza bikananirana.

Uwitwa Ramadhani Kakule wo muri iyi Miryango itari iya Leta ikorera i Masisi, yemeza ko iyi mirwano yo mu bice byegereye Rubaya, atari iya none kuko “imaze ibyumweru bibiri, aho barwana, bagahagarara, bakongera bagasubukura imirwano, gutyo gutyo.”

Avuga kandi ko iyi mirwano imaze gutuma abantu benshi bava mu byabo bagahunga, kandi ko Sosiyete sivile yo muri aka gace, yiteguye ko “hari abandi benshi bahunga uyu munsi.”

Iyi mirwano kandi ikomeje guhindura isura muri Kivu ya Ruguru, mu gihe uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwanakajije umurego mu bitero rukoreshamo indege zitagira abapilote muri Kivu y’Epfo, birimo guhitana inzirakarengane nyinshi.

Ni mu gihe impande zombi zikomeje kotswa igitutu zisabwa kubahiriza agahenge kemeranyijweho, aho ubuyobozi bwa AFC/M23 budahwema kugaragariza Umuryango Mpuzamahanga ko uruhande bahanganye rwamaramaje rwanze kubahiriza agahenge.

Iri Huriro kandi rivuga ko nubwo ryiyemeje kubahiriza agahenge, ariko ridashobora kurebera mu gihe uruhande bahanganye rukomeje kwica inzirakarengane z’Abanyekongo, ahubwo ko rigomba gufata inshingano zo kurwana ku baturage b’abasivile nk’uko ryabyiyemeje.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × five =

Previous Post

Emelyne wamamaye ku mbuga nkoranyambaga yeruriye abantu ingeso zari zaramubase

Next Post

Umujyi wa Kigali wagiriye inama abasaba ibyangombwa byo kubaka bakwa amafaranga adasobanutse

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Umujyi wa Kigali wagiriye inama abasaba ibyangombwa byo kubaka bakwa amafaranga adasobanutse

Umujyi wa Kigali wagiriye inama abasaba ibyangombwa byo kubaka bakwa amafaranga adasobanutse

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.