• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

radiotv10by radiotv10
13/06/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa
Share on FacebookShare on Twitter

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha, akatirwa gunfungwa imyaka ibiri n’amezi atandatu.

Umwanzuro watangajwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Kamena 2025, unagena kandi ko uregwa agomba gutanga ihazabu ya Miliyoni 1,3 Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe iki cyemezo nyuma yo guhamya uregwa, ibyaha birimo icyo gutangaza amakuru y’Ibihuha, icyaha cyo gukangisha gusebanya ndetse n’icyo kunywa ibiyobyabwenge.

Umucamanza yahamije uregwa ibi byaha ashingiye ku byagaragajwe n’Ubushinjacyaha birimo ibimenyetso bigaragaza ko uregwa yakoze ibyaha yari akurikiranyweho.

Mu iburanisha ku rubanza rwo mu mizi ryabaye tariki 15 Gicurasi 2025, Ubushinjacyaha bwasabaga Urukiko guhamya uregwa ibyaha, rukamukatira gufungwa imyaka icyenda.

Ubushinjacyaha bwasobanuriye Umucamanza ibikorwa bigize ibyaha byakozwe n’uregwa, birimo amagambo yatangazaga mu biganiro byatambukaga kuri YouTube, aho yatangazaga amakuru y’ibihuha kuri bimwe mu byamamare mu Rwanda, barimo abahanzi The Ben na Bahati.

Nko ku muhanzi The Ben, Ubushinjacyaha bwavuze ko uregwa [Fatakumavuta] yatangaje ko ubukwe bwe buzabamo akavuyo, mu gihe kuri Bahati yavuze ko uyu muhanzi yashatse umugore ushaje kandi mubi, amukurikiyeho kuba ari umudiyasipora.

Uregwa waburanye ahakana ibyaha, yavugaga ko ibyo yatangazaga byabaga ari ubusesenguzi kandi ko ari byo bigize umwuga we w’itangazamakuru, kandi ko bwemewe n’uyu mwuga.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × four =

Previous Post

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

Next Post

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Umuntu umwe rukumbi warokotse impanuka havuzwe ibyo yabwiye ababyeyi be akirokoka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.