Friday, July 11, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

radiotv10by radiotv10
10/10/2023
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wongeye kuvuga ko ufite ibimenyetso simusiga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangije mu buryo bweruye ibitero muri Kitchanga kandi kiri gukorana n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Iri tangazo ritangira rivuga ko “byemejwe mu buryo budashidikanywaho, ko FARDC yoherejwe mu buryo bweruye muri Kitchanga kandi iri gukorana n’igisirikare cy’u Burundi, kandi bihabanye n’umurongo w’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC mu nama ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 04 Gashyantare 2023.”

Umutwe wa M23 kandi ukomeza uvuga ko wamaganye ibikorwa byo kurasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage bigahitana abasivile ndetse n’ibyo kubatwikira.

Iri tangazo rikagira riti “Ibi bitero biri mu murongo wa Jenoside, byatumye abaturage benshi b’abasivile bava mu byabo ndetse bagirwaho ingaruka z’amajye ku buzima bwabo.”

Uyu mutwe wa M23 ukomeza uhamiriza akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kugaragaza ko itifuza inzira z’amahoro, ukavuga ko iyi “Guverinoma izirengera ingaruka z’ibyaha byibasiye inyokomuntu iri gukora.”

Muri iri tangazo, M23 isoza ivuga ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu buryo bwa kinyamwuga kandi ikaba igomba no kurinda abaturage b’abasivile bari mu bice iherereyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × three =

Previous Post

Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye

Next Post

Icyo u Rwanda ruvuga kuri raporo y’umuryango wongeye kurwambika ibirego bishya by’ibinyoma

Related Posts

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Lieutenant-Général Christian Tshiwewe wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ubu akaba ari Umujyanama wa...

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

by radiotv10
10/07/2025
0

Ubuyobozi bwa AFC/M23 burashimira Perezida Yoweri Kaguta Museveni ku cyemezo yafashe cyo gufungura imipaka ihuza iki Gihugu cye na Repubulika...

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

IFOTO: Corneille Nangaa ukuriye AFC/M23 yahawe umugisha na Musenyeri

by radiotv10
09/07/2025
0

Corneille Nangaa, Umuhuzabikorwa w’Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yitabiriye ibikorwa bya Kiliziya Gatulika...

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

Uwari Minisitiri muri Congo bwa mbere imbere y’Urukiko yahageze yakererewe

by radiotv10
09/07/2025
0

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 19 USD yari...

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

Eng.-Nine of Tshisekedi’s family members including his wife face a legal complaint in Belgium

by radiotv10
09/07/2025
0

In Brussels, Belgium, A lawsuit was filed against nine family members including the wife of the president of the Democratic...

IZIHERUKA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi
AMAHANGA

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

by radiotv10
10/07/2025
0

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

10/07/2025
M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

M23 yageneye ubutumwa Perezida wa Uganda ku cyemezo yafashe kikayinyura

10/07/2025
U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

U Rwanda rwatanze toni 40 z’inkunga irimo ibiribwa byo gufasha abo muri Gaza

10/07/2025
Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

Three Arsenal WFC players visited Kigali Genocide Memorial

10/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ikibazo u Rwanda rwabajije Congo yakinnye ku mubyimba Abanyekongo baruhungiyemo

Icyo u Rwanda ruvuga kuri raporo y’umuryango wongeye kurwambika ibirego bishya by’ibinyoma

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abajenerali bakomeye muri Congo barimo uwigeze kuyobora FARDC baravugwaho umugambi wo gushaka guhirika Tshisekedi

Umukozi wo mu rugo washatse kurogera mu mata abo yakoreraga yasobanuye icyo yari agambiriye

Eng.-Rwanda donates 40 tons of food and medical supplies to support the people of Gaza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.