Amakuru mashya y’urugamba rwa M23 yongeye kuvugwamo icyagaragayemo gifatwa nk’icyatunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wongeye kuvuga ko ufite ibimenyetso simusiga ko igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangije mu buryo bweruye ibitero muri Kitchanga kandi kiri gukorana n’ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC.

Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Ukwakira 2023, ryashyizweho umukono n’Umuvugizi w’uyu mutwe mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka.

Izindi Nkuru

Iri tangazo ritangira rivuga ko “byemejwe mu buryo budashidikanywaho, ko FARDC yoherejwe mu buryo bweruye muri Kitchanga kandi iri gukorana n’igisirikare cy’u Burundi, kandi bihabanye n’umurongo w’imyanzuro yafashwe n’Abakuru b’Ibihugu bya EAC mu nama ya 20 yabereye i Bujumbura ku wa 04 Gashyantare 2023.”

Umutwe wa M23 kandi ukomeza uvuga ko wamaganye ibikorwa byo kurasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage bigahitana abasivile ndetse n’ibyo kubatwikira.

Iri tangazo rikagira riti “Ibi bitero biri mu murongo wa Jenoside, byatumye abaturage benshi b’abasivile bava mu byabo ndetse bagirwaho ingaruka z’amajye ku buzima bwabo.”

Uyu mutwe wa M23 ukomeza uhamiriza akarere ndetse n’umuryango mpuzamahanga ko Guverinoma ya Congo ikomeje kugaragaza ko itifuza inzira z’amahoro, ukavuga ko iyi “Guverinoma izirengera ingaruka z’ibyaha byibasiye inyokomuntu iri gukora.”

Muri iri tangazo, M23 isoza ivuga ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho mu buryo bwa kinyamwuga kandi ikaba igomba no kurinda abaturage b’abasivile bari mu bice iherereyemo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru