Mu magambo y’ikiniga uwakunzwe muri ruhago y’Isi yatangaje amakuru atunguranye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umubiligi Eden Hazard wakiniye amakipe akomeye nka Chelsea na Real Madrid, yatangaje ko ahagaritse gukina ruhago burundu mu buryo bw’umwuga ku myaka 32, agaragaza ibihe atazibagirwa.

Eden Hazard wari wavuye muri Real Madrid mu mpeshyi ishize, aya makuru yo guhagarika ruhago, yayatangaje mu butumwa burebure yanyujije kuri Instagram ye.

Izindi Nkuru

Yavuze ko iki ari cyo gihe cyo gufata umwanzuro wo guhagarika ruhago, nyuma y’igihe yari amaze igihe adafite ikipe kuva yava muri Real Madrid mu mpeshyi ishize.

Uyu Mubiligi Eden Hazard wagiye uvugwaho ko hari amakipe yamwifuza kuba bakomezanya gukina ruhago, ariko akaba yafashe icyemezo cyo gushyira iherezo kuri ruhago.

Mu butumwa bwe burebure, Eden Hazard yavuze ko yimye amatwi abashakaga ko akomeza gukina, akumvira umutimanama we.

Ati “Ugomba kumva umutimanama wawe kandi mpagaritse mu gihe gikwiye. Nyuma y’imyaka 16 n’imikino irenga 700 nakinnye, nafashe icyemezo cyo guhagarika umwuga wanjye mu buryo bwa kinyamwuga.”

Yakomeje avuga ko ruhago yayigiriyemo ibihe byiza atazibagirwa, kuko yakiniye ku bibuga byinshi ku Isi ndetse no guhura n’abantu benshi.

Ati “Mu mwuga wanjye, nagize amahirwe yo guhura n’abatoza beza, abakinnyi beza- ndabashimira mwese ku bw’ibihe byiza twagiranye, nzabakumbura mwese.”

Yanashimiye amakipe yanyuzemo arimo LOSC, Chelsea na Real Madrid; ndetse n’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bubiligi, ku bwo kuba yarahawe n’amahirwe yo gukinira n’ikipe y’Igihugu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru