Mu 2014 nibwo Leta y’u Rwanda yatangije gahunda yo kugaburira abana biga mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12, hagamijwe kubafasha kuzamura urwego rw’imitsindire ntawe uguye isari.
Mu mwaka wa 2020 nyuma y’imyaka 6 Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iteganya kuvugurura no kunoza iyi gahunda no koroshya uburyo ibigo by’amashuri bihabwa amafaranga byifashisha.
Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, yashoye miliyari 27 Frw mu kwagura gahunda yo kugaburira abana ku mashuri by’umwihariko abo mu y’incuke, abanza n’ayisumbuye.
Ni gahunda igaragaza ko ababyeyi bazayigiramo uruhare ku kigero cya 60% naho leta uruhare rwayo rukangana na 40% by;amafaranga asabwa ngo umunyeshuli abone ifunguro.
Kugaburira abanyeshuli ku mashuli ntibyari bishya mu bigo by’amashuli bifite abana biga babayo.
Mu makuru yihariye twabateguriye kuri uyu wa Gatanu turareba imirire mu mashuli isanzweho uko iteye ndetse niyi gahunda nshya niba hari itafari izashyira ku ireme ry’uburezi
Turareba niba kugaburira abanyeshuli ku ishuli ari umutwaro kubabyeyi cg niba ari uguterwa ingabo mu bitugu.
Turagaruka kandi ku ireme ry’imirire mu mashuli.
Ese wowe ubona imirire mu mashuli iboneye ? yakorwa ite ngo iyi gahunda itanga umusaruro yitezweho yo kuzamura imitsindire y’abanyeshuli?
Dusangize igitekerezo cyawe kuri facebook,Instagram,Twitter twitwa: radiotv10rwanda
Ntucikwe ni kuri uyu wa Gatanu ku isaa kumi n’imwe (17h00′) kuri Radio10 n’isaa moya n’igice z’umugoroba (19h30’) kuri TV10.