Amakuru yihariye y’ingenzi ku cyorezo gifite ubukana cyabonetse mu baturanyi b’u Rwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ibihugu by’ibituranyi bya Tanzania birimo n’u Rwanda, byahawe umuburo kubera icyorezo cya ‘marburg’ gihitana 88% y’abacyandura cyagaragaye muri iki Gihugu [Tanzania]. Inzego z’Ubuzima mu Rwanda zitangaza ko zashyizeho ingamba zo gukumira ko iki cyorezo kinjira mu Gihugu, zinagaragaza amwe mu makuru y’ingenzi kuri cyo kugira ngo abantu bakirinde.

Icyorezo cya Marburg, kimwe mu bikomeye bihitana ubuzima bwa benshi mu bacyandura, cyagaragaye mu gace ka Bukoba ko mu Burengerazuba bwa Tanzania mu Ntaka ya Kagera, ndetse kikaba kimaze kwivugana abantu batanu barimo bane bo mu muryango umwe muri iki Gihugu cy’igituranyi cy’u Rwanda.

Izindi Nkuru

Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo cyatanze impuruza ko iki cyorezo gishobora no gukomereza mu baturanyi barimo n’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, avuga ko iyi ndwara yenda kumera nka Ebola kuko na yo yandurira mu matembabuzi yose aturuka mu mubiri “nk’amaraso, amacandwe, ibirutsi,…”

Avuga ko umuntu ashobora kwandura nyuma yo gukora ku nyamaswa zirwaye zapfuye zishwe n’uburwayi, akaba yagaragaza ibimenyetso nyuma y’iminsi ibiri yanduye, birimo kugira umuriro mwinshi, kubabara umutwe, gucika intege n’ibindi.

Dr Rwagasore akomeza agira ati “Iyi ndwara nkuko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima, ihitaka abantu 88% mu bayanduye. Urumva ni indwara ifite ubukana.”

Avuga ko ubukana bw’iyi ndwara bwatumye Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ishyiraho ingamba zo gukumira ko iyi ndwara yakwinjira mu Rwanda, byumwihariko mu kugenzura abantu baturuka mu gace ko muri Tanzania kagaragayemo iyi ndwara.

Ati “Abantu baza nibura tujye tubaza abantu amakuru ajyanye n’ingendo, tukababaza niba hari ingendo bakoze muri ako gace. Ibi bizaduha umwanya wo kugira ngo tugire isesengura cyangwa niba yarahuye n’umuntu cyangwa se ashobora kuba afite ibimenyetso.”

Dr Rwagasore avuga ko izi ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa cyane cyane ku mupaka wa Rusomo winjiriraho abatutse mu Gihugu cya Tanzania cyagaragayemo iyi ndwara.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru