• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi

radiotv10by radiotv10
25/02/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO
0
Amakuru y’ukuri ku rugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa wavuze ko yarukorewe n’abicanyi
Share on FacebookShare on Twitter

Amakuru aturuka mu baturage b’ahabereye urugomo rwakorewe umuhangamideli Moses Turahirwa washinze inzu y’imideri ya Moshions, avuga ko rwaturutse ku bushyamirane bwabaye hagati y’abamukubise bakanamwicira imbwa, nyuma yo kutumvikana ku kibazo cyari kibaye hagati yabo.

Ni nyuma yuko uyu muhangamideri atangaje ko yatewe n’itsinda ry’abicanyi, bakamukomeretsa ndetse bakanamwicira imbwa ye.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, Moses Turahirwa yavuze ko we n’imbwa ye Momo “bagabweho igitero n’agatsiko k’abicanyi.”

Amakuru aturuka mu Murenge wa Gataraga mu Karere ka Musanze ahabereye uru rugomo, avuga ko ibi byabaye hirya y’ejo hashize ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare 2025, mu masaha y’igicamunsi.

Bivugwa Moses Turahirwa ufite aho ari kubakisha inzu muri uyu Murenge wa Gataraga, yari avuyeyo, ubwo yerecyezaga aho yari yasize imodoka, imbwa ye ikendereza amatungo magufi y’intama yari hafi aho y’abaturage, akiruka akanyura mu mirima y’abaturage.

Amakuru abaturage batuye muri aka gace bahaye ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko ba nyiri aya matungo ndetse n’abafite imirima yanyuzwemo n’aya matungo, bahise begera Moses Turahirwa bamubwira ko agomba kwishyura ako kaga kari gatejwe n’imbwa ye, ariko akababera ibamba ababwira ko nta n’igiceri cy’atanu yabaha, ari na bwo bamufataga mu mashati.

Muri ubwo bushyamirane, imbwa ya Moses yashatse kurwanya abo baturage, barayikubita barayica ndetse n’uyu muhangamideri baramukubita baramukomeretsa.

Abaturage bo muri aka gace bahakanye amakuru yatangajwe na Moses Turahirwa ko abamukoreye ibi ari abagizi ba nabi, bavuga ko ibyabaye ari ubushyamirane bwabaye hagati y’abaturage n’uyu musore, atari abagizi ba nabi, ndetse n’ikimenyimenyi, nta nzego z’umutekano zigeze zitabara nk’uko zibikora ahantu hagaragaye abagizi ba nabi.

Umwe yagize ati “Aho byabereye nta nzego z’umutekano zahageze, ubwo niba ari abagizi ba nabi yahivanye ate? Ntabwo ari byo. Turahirwa yashyamiranye n’abaturage kandi akizwa n’abandi.”

Mu butumwa bwatanzwe na Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere kuri iki kibazo, uru rwego rwagize ruti “Abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare mu guhohotera Turahirwa Moses bafashwe, ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza mu gihe iperereza rigikomeje.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − one =

Previous Post

Ibyagaragaye ubwo abasirikare ba SADC bavuye muri Congo banyuraga mu Rwanda bataha

Next Post

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Related Posts

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

by radiotv10
02/06/2026
0

Mu rubanza ruregwamo umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano, Ubushinjacyaha bwagaragaje impamvu zikomeye bumusabira gufungwa by’agateganyo, zirimo urumogi ruri ku...

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

by radiotv10
02/06/2026
0

Umuhanzikazi France Mpundu uherutse kwambikwa impeta n’umusore wo muri Niger, Moctar bahuriye mu kiganiro ‘The Secret Story’ cyamamaye, yatangaje ko...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

Skills Every Young Adult Should Learn Before Turning 30

by radiotv10
01/06/2026
0

Your twenties are often described as the decade of discovery. It is a time when many people finish school, start...

Secrets to building strong and healthy friendships

Secrets to building strong and healthy friendships

by radiotv10
01/06/2026
0

Friendships are some of the most valuable relationships in our lives. Good friends support us during difficult times, celebrate our...

Next Post
Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Perezida Kagame yagaragaje icyizere cya Afurika n’icyo urubyiruko rwayo rufitiwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.