Amarira y’Abanyakigali bamara amasaha bategereje imodoka muri Gare yaba agiye guhanagurwa?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwagaragaje intandaro y’ibibazo byakunze kugaragara mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, buvuga ko amasezerano ya kompanyi zatsindiye isoko ryo gutwara abantu agiye kuvugururwa, ku buryo mu gihe cya vuba hazatangira kugaragara impinduka.

Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Mata mu Nteko y’abaturage yabaye hifashishijwe itangazamakuru yarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa n’abamwungirije.

Izindi Nkuru

Iyi nteko yabarijwemo ibibazo by’abaturage bakoreshaga uburyo bwa telephone, bagarutse ku kibazo cyo gutwara abagenzi mu buryo wa rusange kimaze iminsi kigaragara mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko aho abagenzi bategera imodoka bakunze kuba ari benshi muri za gare.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungurije ushinzwe imiturire n’Ibikorwa Remezo, Dr Mpabwanamuguru Merard yavuze ko mu myaka itanu ishize Umujyi wa Kigali wahuye n’imbogamizi yo guturwa cyane kandi hakaba ikindi kibazo cyo kuba isoko ryo gutwara abagenzi rifitwe na kompanyi eshatu gusa.

Yavuze ko icyorezo cya COVID-19 cyaje hari gahunda yo kuvugurura amasezerano “Kugira ngo hazemo amaraso mashya ndetse hanongerwemo n’ubushobozi bugendanye n’ubwiyongere bw’abaturage.”

Dr Mpabwanamuguru Merard avuga ko muri 2013 ubwo amasezerano ari kugenderwaho ubu yasinywaga, Umujyi wa Kigali wari utuwe n’abaturage 1 320 000 mu gihe ubu bamaze kugera muri Miliyoni 1,6.

Ati “Kandi Imirenge icyo gihe yagaragaraga nk’icyaro nka za Bumbogo, za Nduba na za Mageragere hagiye haturwa.”

Dr Mpabwanamuguru avuga ko ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buri gukorana na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo na Kompanyi zitanga serivisi zo gutwara abagenzi kugira ngo habemo kuvugurura amasezerano ndetse hanongerwe imodoka.

Yavuze ko mu cyumweru gitaha ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buzagirana inama na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo izasuzumirwamo ibisabwa ubundi bigafatirwa umurongo.

Ati “Kugira ngo n’abari mu gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange bakagira ibyo Leta ishobora kubafasha kugira gutwara abagenzi ibe ari iyishimirwa n’umuturage.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yahise abaza uyu muyobozi igihe ibi byose bizafata, asubiza avuga ko iyi nama izaba mu cyumweru gitaha izahuza Umujyi wa Kigali, RURA, RTDA na kompanyi zitwara abagenzi ubundi herekanwe ibikenewe kugira ngo bizahabwe umurongo w’uburyo byazashyirwa mu bikorwa.

Ati “Ariko mu byo duteganya harimo ibyo dusaba bishobora gukorwa mu gihe cya vuba ndetse hari n’ibiteganywa mu gihe kirambye. Mu biteganywa mu gihe cya vuba harimo gushyira ingufu cyane mu gutwara abantu ahaturuka benshi cyane cyane mu masaha yo kuva mu ngo no gutaha.”

Dr Mpabwanamuguru avuga kandi ko ubuyobozi buzanashyira ingufu mu gufasha abantu gukoresha imihanda mishya ku buryo byagabanya umuvundo w’imodoka “bityo imodoka zitwara abantu benshi zibe zafashwa kugira ngo zihute mu mihanda ziri gukoresha.”

Ibi bishobora kuzakemura ikibazo cy’abaturage bamaraga amasaha n’amasaha bategereje imodoka by’umwihariko mu bihe byo gusubira mu ngo.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru