Monday, June 16, 2025
RADIOTV10
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Umusore w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 wamusabye kumukwa inka 12

radiotv10by radiotv10
06/04/2022
in MU RWANDA
0
Umusore w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 wamusabye kumukwa inka 12
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’Umunya-Kenya w’imyaka 25 agiye kurushinga n’umukecuru w’imyaka 85 ufite abuzukuru 20 akaba yaramusabye kuzamukwa inka 12. Bombi bavuga ko buri umwe yimariyemo undi.

Uyu musore witwa Muima yavuze ko yiteguye kwibanira n’umukunzi we Thereza w’imyaka 85 n’ubwo amubereye nyirakuru.

Mu kiganiro yagiranye na Afrimax English, Muima yavuze ko Thereza yatangiye kumwita umugabo we kuva batangira urugendo rw’urukundo rwabo.

Yagize ati “Aya ni yo mahitamo yanjye. Uyu ni umunezero wanjye nk’uko abandi nabo bafite ababo.”

Agaruka ku bakomeje kumutwama ko akoze amahano, Muima yagize ati “Mbere yo gushimisha abantu banza wishimishe wowe ubwawe, nafashe icyemezo ntawe mbanje kugisha inama rero nibandekere amahitamo.”

Nyuma yo kuba Thereza w’imyaka 85 yeretse umuryango we umusore bagiye kurushingana, bombi bagaragaje ko biteguye gukora indi mihango yo kubana ndetse ko bamusabye gukwa Inka 12 ndetse ko yiteguye kuzitanga ubundi bagakora ubukwe bunogeye ijisho.

Thereza asanzwe afite abana umunani n’abuzukuru 20, na we yavuze ko yishimiye kuba agiye kurushingana n’uyu musore.

Yagize ati “Mfite abana umunani n’abuzukuru 20. Ugereranyije n’imyaka y’umukunzi wanjye, yakabaye umwuzukuru wanjye wa gatanu. Arankunda nanjye ndamukunda. Niteguye kwambara agatimba n’impeta.”

Mu mashusho ya Afrimaz English, aba bombi bagaragara bahuje urugwiro umusore atamika umukunzi we ibyo kurya ndetse bakanyuzamo bagasomana umunwa ku wundi.

Umwe arusha undi imyaka 60 ariko urukundo rwabo ruratohagiye
Biteguye gukora imihango yo gushyingirana

Biteguye kurushinga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 6 =

Previous Post

Obama utaherukaga muri ‘White House’ yasekeje abantu ubwo yitaga Biden Visi Perezida

Next Post

Amarira y’Abanyakigali bamara amasaha bategereje imodoka muri Gare yaba agiye guhanagurwa?

Related Posts

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Umuturage ukekwaho ubujura warasiwe na Polisi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro nyuma yo gushaka gutema umupolisi, yasanganywe...

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

by radiotv10
16/06/2025
0

Pasiteri Nshimyumurwa Athanase warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ruharambuga mu Karere ka Nyamasheke, yavuze ko mu gihe cya...

RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

by radiotv10
14/06/2025
0

Umugabo wo mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro akurikiranyweho kwica ateraguye ibyuma umugore bari bamaranye amezi abiri babana,...

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

Amakuru mashya: Umunyamakuru ‘Fatakumavuta’ yahamijwe ibyaha aranakatirwa

by radiotv10
13/06/2025
0

Umunyamakuru Sengabo Jean Bosco wamenyekanye nka Fatakumavuta, yahamijwe ibyaha akurikiranyweho bishingiye ku byo yatangazaga ku byamamare birimo gutangaza amakuru y’ibihuha,...

Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Muhanga yavuze ku guhagarika izi nshingano n’icyabimuteye

Uruganda rwakoragamo umukozi wapfiriye mu kazi rwagize icyo rwizeza ubuyobozi

by radiotv10
13/06/2025
0

Ubuyobozi bw’uruganda ‘Basile Industries ltd’ ruherereye mu Karere ka Muhanga, rwakoragamo umukozi wishwe n’imashini yakoreshaga, rwizeje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ko...

IZIHERUKA

AMAKURU AGEZWEHO: Uwakekwagaho kwica urw’agashinyaguro uwarokotse Jenoside na we yarashwe arapfa
MU RWANDA

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

by radiotv10
16/06/2025
0

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

16/06/2025
RIB yafunze Animateri wiyemerera ko yakubise inshyi mu matwi umunyeshuri bikamuviramo kuvamo amaraso

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

14/06/2025
Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

Korali yatumiye mu gitaramo cyayo iyo muri rindi Torero rikayangira yatanze ubutumwa

14/06/2025
Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

Trump yabaye nk’ukina ku mubyimba Iran ku bitero rurangiza byayishegeshe bikanahitana abasirikare bakuru bayo

14/06/2025
Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

Perezida wa Afurika y’Epfo yakirijwe amarira ubwo yasuraga abaturahe bagize ibyago

14/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amarira y’Abanyakigali bamara amasaha bategereje imodoka muri Gare yaba agiye guhanagurwa?

Amarira y’Abanyakigali bamara amasaha bategereje imodoka muri Gare yaba agiye guhanagurwa?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Latest News

Umunyamakuru ibyangombwa bye byasanganywe umujura warashwe yavuze ibyamubaye

Ubuhamya bw’uwarokotse Jenoside kubera gusengera umwana w’interahamwe

Umugabo arakekwaho kwica umugore bari bamaranye igihe gito amuziza ukuri yari amubwije

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home

Copyright © 2024 RadioTv10.