Sunday, July 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Amashusho ateye ubwuzu ya Perezida wa Liberia aramutsa umuhungu we ukinira USA

Amashusho ateye ubwuzu ya Perezida wa Liberia aramutsa umuhungu we ukinira USA

Nyuma yuko ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America ikatishije itike ya 1/8 cy’Igikombe cy’Isi ibifashijwemo n’umuhungu wa Perezida wa Liberia wayitsindiye igitego cya mbere muri iyi mikino, hagaragaye amashusho George Weah na madamu we baramutsa uyu muhungu wabo banamushimira.

Timothy Weah ni we watsindiye ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America mu mukino wa mbere iyi kipe yakinnye mu gikombe cy’Isi ubwo yahuraga na Wales ari na cyo cyatsinzwe n’iyi kipe gusa cyatumye USA inganya na Wales 1-1.

Mu ijoro ryacyeye, Ikipe ya Leta Zunze Ubumwe za America yahuye n’iya Iran, ari na bwo yakatishaga itike yo gukomeza muri 1/8 cy’Igikombe cy’Isi dore ko yabonye igitego kimwe cyatsinzwe na Pulisic usanzwe akinira Chelsea yo mu Bwongereza.

Ubwo bari bamaze kubona iyi tike, Perezida wa Liberia George Weah wagiye aza gushyigikira ikipe ikinamo umuhungu we kuri stade muri Qatar, yagiye kuramutsa Timothy Weah wanatsinze igitego muri uyu mukino ariko kikaza kwangwa n’umusifuzi kuko yari yarariye.

Perezida George Weah yari kumwe na Madamu we Clar Weah, bamubwiye ko ari ah’ubutaha mu mikino yo mu gikurikiyeho, banamushimira uburyo akomeje kwitwara.

Perezida George Weah aramutsa umuhungu we ukinira USA

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 5 =