Amatariki y’ubuke bwa Patient Bizimana yamenyekanye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umuhanzi w’ikirangirire mu njyana na Gospel, Patient Bizimana yamaze gushyira ahabona amatariki nyirizina y’ubukwe bwe na Gentille Uwera Karamira. Tariki 19 Ukuboza 2021 nibwo ubukwe bw’aba bombi buzatahwa.

Ubukwe bwa Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira bwakabaye bwaratashywe mu 2020 bugenda bubangamirwa n’icyorezo cya COVID-19, kuri ubu bamaze gufata itariki nyirizina ry’ubu bukwe.

Izindi Nkuru

Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira baheruka gusezerana mu rusengero rwa Restoration Church Masoro kuri ubu bikaba bigomba gukurikirwa no gukora ubukwe nyirizina.

Mu 2019 nibwo Patient Bizimana yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we, igisigaye ni ugusaba no gukwa ibindi akegukana uwo yakunze.

Gentille utuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aherutse gukorerwa ibirori bya Bridal Shower asezera ku rungano.

Bivugwa ko Patient Bizimana n’amara gukora ubukwe n’umugore we bazahita bajyana mu Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bakaba ari ho bazatura.

Bidasubirwaho Patient Bizimana agiye kurongora! Reba umukobwa bagiye kurushinga – YEGOB

Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira baheruka gusezerana mu rusengero

Patient Bizimana agiye kuba uwa mbere uririmba izihimbaza Imana ugaragaye muri Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

Patient Bizimana  ni umuhanzi ufite izina mu muziki w’indirimbo zo guhimbaza Imana

Amatariki y’ubukwe bwa Patient Bizimana na Gentille Uwera Karamira

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru