Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe, iri mu za mbere nziza muri Afurika no ku Isi, aboneraho kubwira abafite impano muri ruhago mu Rwanda, ko nta rundi rwitwazo.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, cyabimburiye umukino wa gicuti wahuje amakipe y’inzego z’Umutekano mu Rwanda, APR FC ya RDF, ndetse na Polisi FC ya RNP.
Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) Dr Patrice Motsepe.
Perezida Kagame yashimiye Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino kuba barafashije u Rwanda kugera ku gikorwa remezo nk’iki cya Sitade Amahoro, kandi ko bari kubikorera n’ibindi Bihugu bya Afurika mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana ba Afurika
Ati “Ibi bizatuma turangamirwa n’amahanga, kandi abana bafite impano bagume hano muri Afurika, bakinira mu Bihugu byabo.”
Yizeje kandi ko u Rwanda ruha agaciro cyane iki gikorwa remezo cya Sitade Amahoro, ku buryo abana b’u Rwanda bagiye kukibyaza umusaruro.
Ati “Ubu nta rundi rwitwazo ku bana bacu bafite impano, mugomba gukora cyane, kandi neza, mureke natwe tuze mu beza ba mbere ku Mugabane wa Afurika.”
Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amahruru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe yavuze ko akurikije uko yabonye Sitade Amahoro, ari imwe mu nziza ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose.
Ati “Iyi ni imwe muri sitade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika, dukwiye guterwa ishema kandi tugashimira Perezida Kagame ku miyoborere myiza yageze kuri Sitade nziza nk’iyi.”
Motsepe na we yavuze ko yifuza ko igikorwa nk’iki kigomba kugira icyo gihindura ku rwego rw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rukiri hasi.
Ati “Ubutaha ndifuza kuzagaruka hano, mbona ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda iri gukina n’indi kipe ya mbere nziza muri Afurika.”
Yavuze ko yifuza ko impano z’abana b’u Rwanda, zitezwa imbere ku buryo mu Rwanda haba igicumbi cy’umupira w’amaguru muri Afurika. Ati “U Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza muri Afurika.”
Yasoje ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’umuhate we, n’ubwitange mu gutuma u Rwanda rukomeza kuza imbere mu byiza, ndetse no mu mupira w’amaguru.
RADIOTV10