Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home SIPORO FOOTBALL

Amateka ariyanditse muri ruhago Nyarwanda: Perezida Kagame yafunguye Sitade Amahoro iri mu nziza ku Isi

radiotv10by radiotv10
01/07/2024
in FOOTBALL, SIPORO
0
Amateka ariyanditse muri ruhago Nyarwanda: Perezida Kagame yafunguye Sitade Amahoro iri mu nziza ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Sitade Amahoro yavuguruwe, iri mu za mbere nziza muri Afurika no ku Isi, aboneraho kubwira abafite impano muri ruhago mu Rwanda, ko nta rundi rwitwazo.

Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 01 Nyakanga 2024, cyabimburiye umukino wa gicuti wahuje amakipe y’inzego z’Umutekano mu Rwanda, APR FC ya RDF, ndetse na Polisi FC ya RNP.

Ni igikorwa kandi cyitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye, barimo Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) Dr Patrice Motsepe.

Perezida Kagame yashimiye Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino kuba barafashije u Rwanda kugera ku gikorwa remezo nk’iki cya Sitade Amahoro, kandi ko bari kubikorera n’ibindi Bihugu bya Afurika mu rwego rwo guteza imbere impano z’abana ba Afurika

Ati “Ibi bizatuma turangamirwa n’amahanga, kandi abana bafite impano bagume hano muri Afurika, bakinira mu Bihugu byabo.”

Yizeje kandi ko u Rwanda ruha agaciro cyane iki gikorwa remezo cya Sitade Amahoro, ku buryo abana b’u Rwanda bagiye kukibyaza umusaruro.

Ati “Ubu nta rundi rwitwazo ku bana bacu bafite impano, mugomba gukora cyane, kandi neza, mureke natwe tuze mu beza ba mbere ku Mugabane wa Afurika.”

Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amahruru muri Afurika (CAF), Dr Patrice Motsepe yavuze ko akurikije uko yabonye Sitade Amahoro, ari imwe mu nziza ku Mugabane wa Afurika ndetse no ku Isi yose.

Ati “Iyi ni imwe muri sitade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk’Abanyarwanda, twe nk’Abanyafurika, dukwiye guterwa ishema kandi tugashimira Perezida Kagame ku miyoborere myiza yageze kuri Sitade nziza nk’iyi.”

Motsepe na we yavuze ko yifuza ko igikorwa nk’iki kigomba kugira icyo gihindura ku rwego rw’Umupira w’Amaguru mu Rwanda rukiri hasi.

Ati “Ubutaha ndifuza kuzagaruka hano, mbona ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda iri gukina n’indi kipe ya mbere nziza muri Afurika.”

Yavuze ko yifuza ko impano z’abana b’u Rwanda, zitezwa imbere ku buryo mu Rwanda haba igicumbi cy’umupira w’amaguru muri Afurika. Ati “U Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza muri Afurika.”

Yasoje ashimira Perezida Paul Kagame ku bw’umuhate we, n’ubwitange mu gutuma u Rwanda rukomeza kuza imbere mu byiza, ndetse no mu mupira w’amaguru.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 11 =

Previous Post

Umunyarwenya ukomeye muri Afurika wihebeye u Rwanda yasubije abamubaza Umukandida wo gutorera kuruyobora

Next Post

M23 yagaragaje ko yasekewe n’amahirwe nyuma yo gukozanyaho gukomeye na FARDC

Related Posts

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

by radiotv10
30/01/2026
0

Nyuma yo guhanishwa na CAF imikino itanu no gucibwa amande angana n’amadolari ibihumbi 100 ($100,000), umutoza w’ikipe y’igihugu ya Senegal,...

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

Amakuru mpamo ku igurwa rya myugariro uhagaze neza mu Rwanda ryagizwe ubwiru n’ikipe ye

by radiotv10
29/01/2026
0

Nubwo Umuyobozi wa APR FC Brig Gen Deo Rusanganwa abihakana, amakuru ava imbere mu ikipe ya Al Hilal aremeza ko...

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

by radiotv10
29/01/2026
0

Impuzamashyihamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF, yatangaje ibihano byafashwe ku mpande zombi kuri Maroc na Senegal, kubera imvururu zabaye ku...

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Ikipe ya APR FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Ubutwari cya 2026 nyuma yo gutsinda As Kigali ibitego 3-0...

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

by radiotv10
28/01/2026
0

Nyuma y'iminsi ari mu biruhuko iwabo mu Gihugu cya Cameroun yagiyemo nyuma y'imvune, Aziz Bassané Koulagna yagarutse mu ikipe ye...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
M23 yagaragaje ko yasekewe n’amahirwe nyuma yo gukozanyaho gukomeye na FARDC

M23 yagaragaje ko yasekewe n’amahirwe nyuma yo gukozanyaho gukomeye na FARDC

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.