Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amateka ateye amatsiko yo mu buto bwa Perezida Kagame yashibutsemo urugamba rwo Kwibohora

radiotv10by radiotv10
01/04/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amateka ateye amatsiko yo mu buto bwa Perezida Kagame yashibutsemo urugamba rwo Kwibohora
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yari afite imyaka 11 y’amavuko, ari bwo yatangiye kwibaza ibibazo byashibutsemo urugamba rwo Kwibohora, ubwo yababazwaga n’imibereho mibi umuryango we n’abandi barimo mu buhungiro muri Uganda, nyamara muri iyo myaka yaragiye agaruka mu Rwanda akareba uko Igihugu cyamwibarutse kimeze.

Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio 10, kibaye habura amezi macye ngo Abanyarwanda bizihiza isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Umukuru w’u Rwnada wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, aho yari Umugaba mukuru w’ingabo zahoze ari RPA, yagarutse ku mateka ye bwite, aho yahunze we n’umuryango we afite imyaka ine, bakajya muri Uganda, ndetse bakaba mu nkambi zitandukanye.

Yavuze ko ari ho yakuriye, ndetse n’umubyeyi we [Papa we] akaba ari ho asazira [yatabarukiye], ubwo we yari afite imyaka 15, ariko ko mbere yaho, afite imyaka 11 yakundaga kumubaza impamvu bari muri ubwo buzima bw’ubuhungiro bwagira ingaruka ku mibereho ye n’umuryango we.

Ati “Ubundi iyo umwana ashonje abwira nyina cyangwa se ko ashonje, ibiryo bikaboneka, ariko mu buryo bw’impunzi, wabonaga bakuru banjye abavutse mbere yanjye, njye ndi umuhererezi nkabona bajya gutora umurongo bategereje abaza kubaha iposho, ngo twese ngo tubisangire. Nkiri umwana nk’imyaka 12 nkabaza nti ‘ni iyihe mpamvu turi hano?”

Yavuze ko kandi yumvaga ko ubuzima babagamo mu Rwanda bari bameze neza. Ati “Hari nk’amafoto najyaga mbona bari bafite ndi uruhinja bampagatiye bamvana mu Bitaro aho babaga babyariye abantu, bikanyereka ishusho ivuga ko mu by’ukuri kandi byaravugwaga kandi birazwi umuryango wanjye ntiwari umeze nabi, ntiwari ukennye, wari umeze neza ku rwego rw’Abanyarwanda uko bari bameze icyo gihe. Hagati y’ibyo n’ubuhunzi ngira ngo ni ho hajemo, ibyo numvaga ibyo nabonaga by’amafoto, nkabaza nti ‘ese kuki turi aha?’ Umubyeyi wanjye ambwira amateka, mbitega amatwi, ariko nk’umwana warangiza ukava aho ukajya kwikinira umupira.”

Avuga ko uko umubyeyi we yabimusobanuriye, yumvaga umuryango we n’abandi bose bari barahunze, nta cyaha cyagombaga gutuma bajya kubaho muri ubwo buzima, bituma akomeza kubitekerezaho, anatekereza uburyo ubwo buzima bw’ubuhunzi babuvamo.

Perezida Kagame yavuze ko yaje mu Rwanda inshuro eshatu, mu 1977, mu 1978, no mu 1979, akaza akareba uko Igihugu yavukiyemo kimeze, ndetse ko umujyi wa Kigali yajyaga awutembera n’amaguru. akajya n’i Butare gusura Nyirasenge, umwamikazi Rosalia Gicanda wanareraga mushiki we, ariko byose akareba uko Igihugu kimeze, akagira inyota yo kuzagituramo.

Ibyo yakomeje kubiganiraho na bagenzi be, ariko batabona inzira byanyuramo kugira ngo babohore u Rwanda, nyuma baza kujya mu gisirikare cya Museveni cyabohoje Uganda na yo yari iyobowe n’ubutegetsi bw’igitugu.

Ati “Bituma twisanga mu gisirikare cya Uganda, mu ibohora rya Uganda, aho ni ho twabonye amahirwe yo kubijyamo, ndetse tubijyamo dutekereza ko amahereze niba tugize amahirwe tukabirokoka, ibyo twashoboye gukora no kumenya mu mikorere bishobora no gukoreshwa no guhindura imiberejo na politiki n’ubuzima bw’Igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yavuze ko yari mu basirikare 27 bari mu bari bayoboye urwo rugamba rwo kubohora Uganda, bari bafite intwaro, barimo Abanyarwanda babiri, ari bo we na Fred Gisa Rwigema wari unamukuriye.

Yavuze ko atari azi ko azayobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko ko icyo yatekerezaga ari uko yumvaga ko igikorwa nk’iki kigomba kugira abakiyoboye, ku buryo wenda yazamo, ariko atumvaga ko ari we wakiyobora.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 3 =

Previous Post

Perezida Kagame yavuze icyatumye hashoboka umuti ushaririye wo kumvisha Abarokotse Jenoside gutanga imbabazi

Next Post

Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Ihere ijisho amafoto ya Perezida Kagame mu kiganiro na Radio10

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.