Perezida Paul Kagame, yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamutora ku mwanya wa Chairman ku majwi 99,8%; haba impinduka ku yindi myanya y’abamwungirije.
Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023 muri Kongere ya 16 y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yanahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’uyu muryango umaze.
Iyi kongere yatangijwe na Perezida Paul Kagame wagarutse ku mateka y’uyu muryango, avuga ko imyaka 35 umaze, kuri bamwe bashobora kuyumva ko ari micye, ariko ko ku bazi uburemere bw’ibyo wakoze, ari nk’imyaka ijana.
Muri iyi kongere kandi hanatangiwemo ibiganiro byagarutse ku rugendo rwa RPF-Inkotanyi yatangiye igamije guhindura amateka mabi yari yarabayeho mu Rwanda kuva ku bw’abakoloni kugeza ku butegetsi bwabakurikiyeho bukimakaza ubwoko n’irondakarere, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.
Iyi kongere kandi yanabereyemo amatora ya Komite y’uyu Muryango wa RPF-Inkotanyi, aho ku mwanya wa Chairman hahise hamazwa Perezida Paul Kagame watanzwemo umukandida na Senetari Mureshyankwano Marie Rose wavuze ko ntawundi ukwiye kuyobora uyu muryango, uretse uwakomeje kwitanga kuva cyera, akemera gushyira imbere inyungu rusange.
Ati “Uwo ntawundi ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika […] akunda Abanyarwanda, ashyira abaturage imbere, ikindi tumukundira, ntagira ubwoko, ntagira idini, ni Umunyarwanda wuzuye.”
Kuri uyu mwanya kandi, Sheikh Abdul Karim Harerimana na we wakunze kwiyamamaza kuri uyu mwanya ariko agatsindwa buri gihe, na we yahise yiyamamaza, agira ati “Mumpe amajwi nanjye ngerageze, ndabizi ko akunda u Rwanda, akunda umuryango, azaba andi hafi.”
Amatora yahise akorwa, Perezida Paul Kagame atsinda Harerimana, aho yagize amajwi 99,8%; ni ukuvuga ko yatowe n’abanyamuryango 2 099 muri 2 102, naho Sheikh Abdul Karim Harerimana atorwa n’abantu batatu, agira amajwi 0,2%.
Ku yindi myanya, hatowe Consolée Uwimana watorewe umwanya wa Vice Chairman ku majwi 92,5%; naho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, hatorwa Gasamagera Wellars ku majwi 90,3%.
RADIOTV10