Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amatora ya RPF: Chairman Kagame yatowe kuri 99.8%, Bazivamo asimburwa ku mwanya yari amazego imyaka 21

radiotv10by radiotv10
03/04/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Amatora ya RPF: Chairman Kagame yatowe kuri 99.8%, Bazivamo asimburwa ku mwanya yari amazego imyaka 21
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, yongeye kugirirwa icyizere n’Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bamutora ku mwanya wa Chairman ku majwi 99,8%; haba impinduka ku yindi myanya y’abamwungirije.

Ni amatora yabaye kuri iki Cyumweru tariki 02 Mata 2023 muri Kongere ya 16 y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yanahujwe n’ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’uyu muryango umaze.

Iyi kongere yatangijwe na Perezida Paul Kagame wagarutse ku mateka y’uyu muryango, avuga ko imyaka 35 umaze, kuri bamwe bashobora kuyumva ko ari micye, ariko ko ku bazi uburemere bw’ibyo wakoze, ari nk’imyaka ijana.

Muri iyi kongere kandi hanatangiwemo ibiganiro byagarutse ku rugendo rwa RPF-Inkotanyi yatangiye igamije guhindura amateka mabi yari yarabayeho mu Rwanda kuva ku bw’abakoloni kugeza ku butegetsi bwabakurikiyeho bukimakaza ubwoko n’irondakarere, byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga miliyoni imwe.

Iyi kongere kandi yanabereyemo amatora ya Komite y’uyu Muryango wa RPF-Inkotanyi, aho ku mwanya wa Chairman hahise hamazwa Perezida Paul Kagame watanzwemo umukandida na Senetari Mureshyankwano Marie Rose wavuze ko ntawundi ukwiye kuyobora uyu muryango, uretse uwakomeje kwitanga kuva cyera, akemera gushyira imbere inyungu rusange.

Ati “Uwo ntawundi ni Paul Kagame, Perezida wa Repubulika […] akunda Abanyarwanda, ashyira abaturage imbere, ikindi tumukundira, ntagira ubwoko, ntagira idini, ni Umunyarwanda wuzuye.”

Kuri uyu mwanya kandi, Sheikh Abdul Karim Harerimana na we wakunze kwiyamamaza kuri uyu mwanya ariko agatsindwa buri gihe, na we yahise yiyamamaza, agira ati “Mumpe amajwi nanjye ngerageze, ndabizi ko akunda u Rwanda, akunda umuryango, azaba andi hafi.”

Amatora yahise akorwa, Perezida Paul Kagame atsinda Harerimana, aho yagize amajwi 99,8%; ni ukuvuga ko yatowe n’abanyamuryango 2 099 muri 2 102, naho Sheikh Abdul Karim Harerimana atorwa n’abantu batatu, agira amajwi 0,2%.

Ku yindi myanya, hatowe Consolée Uwimana watorewe umwanya wa Vice Chairman ku majwi 92,5%; naho ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru, hatorwa Gasamagera Wellars ku majwi 90,3%.

Perezida Kagame yongeye gutorerwa kuba Chairman
N’abandi batowe
Gasamagera yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru
Consolée Uwimana yatorewe kuba Vice Chairman

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − ten =

Previous Post

Ibyamamare byo mu Bufaransa byashyiriwe itegeko ridasanzwe ku bakabiriza ubwiza bwabo mu mafoto

Next Post

Indi nkuru nziza ku biciro bishya by’ibikokomoka kuri Peteroli

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Inkuru nziza yerecyeye ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli

Indi nkuru nziza ku biciro bishya by’ibikokomoka kuri Peteroli

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.