Ibyamamare byo mu Bufaransa byashyiriwe itegeko ridasanzwe ku bakabiriza ubwiza bwabo mu mafoto

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Bufaransa hatowe itegeko rizajya rihana abafite amazina azwi mu ruhando rw’imyidagaduro, bazajya bahindura amafoto yabo [editing] cyangwa bakayakorere Photoshop bashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Iri tegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, rireba abafite amazina akomeye; nk’abaririmbyi, abanyamideli, abakinnyi ba film, ababyinnyi ndetse n’abikorera ku giti cyabo bavuga rikumvika.

Izindi Nkuru

Aba basanzwe bashyira amafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo, akurura abatari bacye, basabwa kwirinda gukorera amakabyankuru amafoto yabo.

Iri tegeko ryatowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa, ribuza ibyamamare gusangiza ababikurikira ku mbuga nkoranyamba, amafoto bakoreye editing cyangwa bakoreye Photoshop.

Iri tegeko kandi riteganya n’ibihano birimo amande y’ibihumbi 30 € [arenga miliyoni 30 Frw] ndetse n’igifungo kigera ku myaka ibiri.

Ni itegeko rigamije kugabanya umubare w’abari bakomeje kujya kwibagisha kugira ngo babe beza kurushaho, kuko babonye ubwiza budasanzwe bw’ibyamamare ku mafoto kandi bikaba bigira ingaruka ku mubiri wa muntu.

Minisitiri w’Ubukungu mu Bufaransa, Bruno Le Maire yagize ati “Ibikorwa byose byo kwibagisha bizakorwa n’ibyamamare, birabujijwe.”

Yakomeje agira ati “Ndashaka kuvuga ko abavuga rikumvikana batazubahiriza iri tegeko, kuva aka kanya, nta kubihanganira na busa kuzabaho.”

Jolie MUKANTWALI
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru