Friday, January 30, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amatsiko yashize: Menya amazina yiswe Abana b’Ingagi 23 yatanzwe n’abarimo abasitari bakomeye ku Isi

radiotv10by radiotv10
01/09/2023
in MU RWANDA
0
Amatsiko yashize: Menya amazina yiswe Abana b’Ingagi 23 yatanzwe n’abarimo abasitari bakomeye ku Isi
Share on FacebookShare on Twitter

Impundu zavuze i Kinigi mu Karere ka Musanze, ahiswe amazina Abana b’Ingagi 23 baherutse kwinjira mu muryango w’Ingagi mu Rwanda, barimo abiswe amazina n’ibyamamare ku Isi, nk’Umukinnyi wa filimi w’ikirangirire Idris Elba, n’Umunyarwenya Kevin Hart.

Kevin Hart umwe mu banyarwenya bakomeye ku Isi ari na we wise umwana wa mbere wiswe isina uyu munsi, we yabikoreye iya kure, ahagaragajwe amashusho yita uyu mwana w’Ingagi, ubwo yari ari mu Rwanda.

Kevin Hart uherutse no gusura u Rwanda, akasura Ingagi zo mu Birunga, aho yasanze havutse umwana yise izina yavuze ko uyu mwana yahisemo kumwita ‘Gakondo’.

Ineza Umuhoza Grace washinze ikigo The Green Protector cyita ku bidukikije no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, yise Umwana w’Ingagi ‘Bigwi’.

Itsinda ry’uruganda rukora imiti n’inkingo rwa Bion Thech, ryise umwana w’Ingagi izina rya ‘Intiganda’, bigaragaza ubwitange n’ubutiganda bw’abakozi bo muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ndetse n’imbaraga n’ibikorwa byo kutagamburuzwa, biranga Abanyarwanda

Danai Gurira, umwe mu bakinnyi ba film bakomeye ku Isi, wagaragaye muri Film yamamaye cyane Black Panther-Wakanda, yise umwana w’Ingagi Izina, ‘Aguka’.

Anders Holch Povlsen washinze ikigo cya Besteller, yise Umwana w’Ingagi wo mu muryango Igisha, akaba yamwise ‘Umutako’.

Yavuze ko iri zina yarihisemo ashaka kugaragaza ishema yatewe n’urwego rugezweho n’ubuhanzi n’ugeni by’u Rwanda, by’umwihariko mu mitako ikorerwa mu Rwanda ikunzwe na benshi ku Isi.

Audrey Azoulay yise umwana wo mu muryango w’Ingagi wa Sabyinyo, amwita izina rya ‘Ikirango’ rishimangira imbaraga z’u Rwanda mu guteza imbere ubukerarugendo.

Bernard Lama wabaye umunyezamu w’ikipe ikomeye ya Paris Saint Germain, ndetse n’iy’Igihugu y’u Bufaransa, yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Muhoza, akaba yamwise izina rya ‘Ramba’ rigaragaza u Rwanda rufite Iterambere rirambye, ribikesha inzego zinyuranye by’umwihariko ubukerarugendo.

Umuhanzi w’ikirangirire akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Bukola Elemide uzwi nka Asa, na we yise umwana w’Ingagi wo mu muryango wa Dushishoze, amwita, ‘Inganzo’ yahisemo kugira ngo agaragaze uruhare rwo kubungabunga urusobe rw’ibidukikije mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza AlQahtani, na we yise umwana wo mu muryango wa Kwitonda, amwita ‘Urunana’. Avuga ko yahisemo iri zina ashaka kugaragaza akamaro ko gufatanya mu kugera ku ntego zo kubungabunga ibudukikije.

Zurab Pololikashvili usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo (UNWTO) na we yise umwana izina rya ‘Inshingano’.

Miss Queen Kalimpinya witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda, ubu wanamaze kwinjira mu mikino y’amasiganwa y’imodoka, yise umwana izina rya ‘Impundu’, asaba abari n’abategarugori kuvuza impundu mu rwego rwo kwakira aba bana b’Ingagi biswe amazina uyu munsi.

Umwanditsi w’Ibitabo mbarankuru, Jonathan Ledgard na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Gisubizo’.

Umukinnyi wa Filimi, Winston Duke, na we yise izina umwana w’Ingagi, rya ‘Intakumirwa’.

Umwana muto witwa Elvine Ineza witwaye neza mu mashuri abanza, na we yise izina umwana w’Ingagi, yise ‘Nibagwire’, yahisemo kugira ngo yifurize umuryango ukomokamo uyu mwana w’Ingagi, kwaguka no kugwira.

Umukinnyi w’ikirangirire Sol Campbell wakiniye ikipe ya Arsenal, na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Jijuka’.

Umukinnyi wa Film Idris Elba ari mu bise abana b’Ingagi

Umukinnyi wa Film w’ikirangirire ku Isi, Idris Elba n’umugore we Sabrina Dhowre Elba, bise umwana w’Ingagi izina rya ‘Narame’.

Idris Elba wanagaragaye muri film ya Sometimes in April, igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko yaje mu Rwanda muri 2005 ubu akaba ari ubwa kabiri.

Ati “Ariko ntabwo mbasha kwiyumvisha uburyo u Rwanda rwateye imbere, rukaba rukomeje kuba inyenyeri imurikira Afurika. Ugereranyije n’aho u Rwanda ruri, ni umutima wa Afurika, kandi mu by’ukuri ni na ko bimeze. Harakabaho u Rwanda.”

Hon Andrew Mitchell wabaye Minisitiri muri Guverinoma y’u Bwongereza, na we yise umwana Izina rya ‘Mukundwa’.

Nick Stone uyobora ikigo Wilderness, na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Umunguzi’.

Rurangiranwa mu mukino wa Basketball, Joakim Noah na Lais Ribeiro wanakinnye muri NBA, ‘Turumwe’.

Cyrille Bollore uyobora ikigo cya Bollore, na we yise Umwana w’Ingagi, izina rya ‘Mugisha’.

Joe Schoendorf na we yise Umwana w’Ingagi izina rya ‘Uburinganire’, yahisemo kugira ngo ashimire Guverinoma y’u Rwanda ku mbaraga yashyize mu guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore.

Dusabeyezu Innocent, umwe mu bayobora ba mukerarugendo wanahawe ishimwe, na we yise umwana w’Ingagi izina rya ‘Murare’.

Madamu Jeannette Kagame ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 4 =

Previous Post

Twibukiranye uko amakipe y’ibihangange yigaragaje ku isoko ry’abakinnyi rigiye gufungwa

Next Post

Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho

Related Posts

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

The Ministry of Education in partnership with MTN Rwanda, today officially launched the Digital Skills for Digital Jobs (DSDJ) initiative,...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

by radiotv10
29/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Ruhango, yafashe umugabo w’imyaka 43 ukekwaho gucuruza ku rwego rwo hejuru, gukwirakwiza no...

IZIHERUKA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce
MU RWANDA

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

by radiotv10
30/01/2026
0

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

30/01/2026
Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

30/01/2026
Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

Hakozwe operasiyo yo gufata umugabo ukewaho gucuruza ku rwego rwo hejuru ibiyobyabwenge

29/01/2026
Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

Umunyamakuru Maurice yavuze aho yamenyeye ko yahawe inshingano na Guverinoma y’u Rwanda n’ibyakurikiyeho

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho

Ubutumwa bukomeye bwa Gen Kabarebe kuri RDF ubwo yasezerwagaho

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

MINEDUC and MTN Rwanda partner to strengthen digital skills for Rwanda’s Workforce

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.