Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amatunda batubwiraga twarayahebye- Ubuhamya bw’uwari Colonel muri FDLR wiyemeje gutahuka

radiotv10by radiotv10
31/10/2022
in MU RWANDA
0
Amatunda batubwiraga twarayahebye- Ubuhamya bw’uwari Colonel muri FDLR wiyemeje gutahuka
Share on FacebookShare on Twitter

Uwahoze afite ipeti rya Colonel muri FDLR, uri mu Banyarwanda 57 basoje amahugurwa yo gusubizwa mu buzima busanzwe, yavuze ko abari babakuriye muri uyu mutwe bahoraga babizeza ko ibyiza biri imbere ariko ko babitegereje amaso agahera mu kirere, bigatuma yiyemeza gutahuka.

Aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakorewe ibirori byo kubasezerera ku wa Kane w’iki cyumweru.

Aba Banyarwanda bari bamaze amezi atanu bahabwa inyigisho zinyuranye ndetse n’amasomo y’imyuga azabafasha kwibeshaho, bashimye uko basanze u Rwanda.

Nshimiyimana Manasse wari ufite ipeti rya Colonel muri FDLR, ni umwe mu Banyarwanda 57 basoje amahugurwa y’icyiciro cya 68 cy’abasubijwe mu buzima busanzwe.

Uyu musirikare mukuru yashimye iyi gahunda y’ubumenyi baherewe i Mutobo, byumwihariko ashimira Leta y’u Rwanda ku bw’ibyiza basanze mu rw’imisozi igihumbi.

Yavuze ko abari babakuriye muri uyu mutwe wa FDLR bahoraga babizeza ko bazafata Igihugu ndetse ko ibyiza biri imbere ariko ko yabonye ko ari igipindi kidashobora kugerwaho.

Yagize ati “Baratubwiraga ngo amatunda ari imbere, ayo matunda turayategereza turayabura, dufata icyemezo cyo gutaha, kuko nta yandi mahitamo, cyane ko n’imbaraga twabonaga zigenda zishira abana bakeneye kwiga, tumwaye duhitamo gutaha.”

Mugenzi we wari ufite ipeti rya Kapiteni muri FDLR-Foca, Bahati Sammuel Jacques, avuga ko yiyemeje gutahuka kuko yavuganaga n’abatashye bakamubwira ko nta ngaruka byigeze bibagiraho.

Yagize ati “Abenshi twavuganaga ku matelefone bikambera igitangaza, kumva ko uwahoze abuza Igihugu umutekano ashyirwa mu ngabo zicungira Igihugu umutekano.”

Avuga ko bishimiye ibyiza basanze mu Rwanda mu gihe bakiri mu mashyamba babwirwaga amakuru y’ibinyoma.

Yagize ati “Tukiri muri Congo hazaga ibihuha bivuga ngo ‘iyo utashye bafata amajwi yawe nyuma bakakwica’, ibyo twabonye ko byari ibinyoma abayobozi mu mashyamba bakoresha bashaka kuduhezayo.”

Yaboneyeho gusaba bagenzi be asize mu mashyamba, kwikiranura n’ayo mabi barimo, bagatahuka kuko mu Rwanda ari amahoro.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera Abasirikare no Kubasubiza mu Buzima Busanzwe, Hon Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kuba abari mu mitwe yitwaje intwaro bakomeje gutahuka, ari gihamya ko n’iyo mitwe izarimbuka burundu, Abanyarwanda bose bagatahuka.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange byumwihariko abaturanye n’aba batahutse, kuzabakira nk’abo basangiye Igihugu.

Yagize ati “Bagiye kuba abaturage nk’abandi, ba Mudugudu babamenye, niba hari gahunda ya Girinka cyangwa mituweri, nibabashyiremo kuko nabo ni Abanyarwanda.”

Nyirahabineza yasabye Abanyarwanda kuzakira aba baturage
Basezerewe ari 57
Col. Gatabazi Joseph na we yashimiye ibyiza basanze mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 + sixteen =

Previous Post

Perezida Biden yishimiye gusinya amasezerano y’i Kigali anaha Isi isezerano rikomeye

Next Post

RDF muri Centrafrique yakoze igikorwa nk’icyo isanzwe ikorera Abanyarwanda

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
RDF muri Centrafrique yakoze igikorwa nk’icyo isanzwe ikorera Abanyarwanda

RDF muri Centrafrique yakoze igikorwa nk’icyo isanzwe ikorera Abanyarwanda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.