Amatunda batubwiraga twarayahebye- Ubuhamya bw’uwari Colonel muri FDLR wiyemeje gutahuka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwahoze afite ipeti rya Colonel muri FDLR, uri mu Banyarwanda 57 basoje amahugurwa yo gusubizwa mu buzima busanzwe, yavuze ko abari babakuriye muri uyu mutwe bahoraga babizeza ko ibyiza biri imbere ariko ko babitegereje amaso agahera mu kirere, bigatuma yiyemeza gutahuka.

Aba bahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakorewe ibirori byo kubasezerera ku wa Kane w’iki cyumweru.

Izindi Nkuru

Aba Banyarwanda bari bamaze amezi atanu bahabwa inyigisho zinyuranye ndetse n’amasomo y’imyuga azabafasha kwibeshaho, bashimye uko basanze u Rwanda.

Nshimiyimana Manasse wari ufite ipeti rya Colonel muri FDLR, ni umwe mu Banyarwanda 57 basoje amahugurwa y’icyiciro cya 68 cy’abasubijwe mu buzima busanzwe.

Uyu musirikare mukuru yashimye iyi gahunda y’ubumenyi baherewe i Mutobo, byumwihariko ashimira Leta y’u Rwanda ku bw’ibyiza basanze mu rw’imisozi igihumbi.

Yavuze ko abari babakuriye muri uyu mutwe wa FDLR bahoraga babizeza ko bazafata Igihugu ndetse ko ibyiza biri imbere ariko ko yabonye ko ari igipindi kidashobora kugerwaho.

Yagize ati “Baratubwiraga ngo amatunda ari imbere, ayo matunda turayategereza turayabura, dufata icyemezo cyo gutaha, kuko nta yandi mahitamo, cyane ko n’imbaraga twabonaga zigenda zishira abana bakeneye kwiga, tumwaye duhitamo gutaha.”

Mugenzi we wari ufite ipeti rya Kapiteni muri FDLR-Foca, Bahati Sammuel Jacques, avuga ko yiyemeje gutahuka kuko yavuganaga n’abatashye bakamubwira ko nta ngaruka byigeze bibagiraho.

Yagize ati “Abenshi twavuganaga ku matelefone bikambera igitangaza, kumva ko uwahoze abuza Igihugu umutekano ashyirwa mu ngabo zicungira Igihugu umutekano.”

Avuga ko bishimiye ibyiza basanze mu Rwanda mu gihe bakiri mu mashyamba babwirwaga amakuru y’ibinyoma.

Yagize ati “Tukiri muri Congo hazaga ibihuha bivuga ngo ‘iyo utashye bafata amajwi yawe nyuma bakakwica’, ibyo twabonye ko byari ibinyoma abayobozi mu mashyamba bakoresha bashaka kuduhezayo.”

Yaboneyeho gusaba bagenzi be asize mu mashyamba, kwikiranura n’ayo mabi barimo, bagatahuka kuko mu Rwanda ari amahoro.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera Abasirikare no Kubasubiza mu Buzima Busanzwe, Hon Nyirahabineza Valerie, yavuze ko kuba abari mu mitwe yitwaje intwaro bakomeje gutahuka, ari gihamya ko n’iyo mitwe izarimbuka burundu, Abanyarwanda bose bagatahuka.

Yasabye Abanyarwanda muri rusange byumwihariko abaturanye n’aba batahutse, kuzabakira nk’abo basangiye Igihugu.

Yagize ati “Bagiye kuba abaturage nk’abandi, ba Mudugudu babamenye, niba hari gahunda ya Girinka cyangwa mituweri, nibabashyiremo kuko nabo ni Abanyarwanda.”

Nyirahabineza yasabye Abanyarwanda kuzakira aba baturage
Basezerewe ari 57
Col. Gatabazi Joseph na we yashimiye ibyiza basanze mu Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru