Ikipe y’Igihugu y’abatarengeje imyaka 20, yerecyeje i Dar Es Salaam muri Tanzania mu mikino y’Igikombe cya CECAFA, aho ifite intego yo kuzitwara neza.
Izi ngimbi z’u Rwanda zahagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu tariki 04 Ukwakira 2024, aho umutoza mukuru w’iyi kipe, Eric Nshimirimana yitwaje abakinnyi 19.
Iri rushanwa ya CECAFA U20 ni na ryo rizagaragaza abazahagararira CECAFA mu gikombe cya Africa cy’abatarengeje imyaka 20 kizaba umwaka utaha.
U Rwanda ruri mu itsinda rya mbere, ruhuriyemo na Tanzania, Kenya, Sudan na Djibouti, aho biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira ku ya 06 Ukwakira 2024.
Itsinda rya kabiri, ririmo ikipe y’Igihugu cya Uganda inafite igikombe giheruka cya 2022, kikaba kiri kumwe na Sudani y’Epfo, u Burundi na Ethiopia.
Umukino wa mbere w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, uzaba tariki 08 Ukwakira 2024, ruzahuramo na Sudan kuri KMC Stadium.
Aime Augustin
RADIOTV10