Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 23 yasezereye Sudan ku giteranyo cy’ibitego 4-1 mu gushaka itike y’imikino Olimpike izaba muri 2028.
Ibi bibaye nyuma y’umukino wo kwishyura wabereye Juba muri Sudan y’epfo, aho amakipe yombi yanganyine igitego 1-1, U Rwanda rukomeza ku giteranyo cy’ibitego 4-1 kuko umukino ubanza wari wabereye i Kigali, U Rwanda rwari rwatsinze 3-0.
Ikipe ya Sudan ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 5 w’umukino ikomeza no kurusha U Rwanda, ibintu biza kuba bibi aho ku munota wa 40, Muhoza Daniel ku ruhande rw’u Rwanda yeretswe ikarita ya 2 y’umuhondo bimuviramo guhabwa umutuku watumye abakinnyi b’Amavubi bakina iminota 50 batuzuye.
Igice cya 2 kimaze iminota 3 gusa gitangiye, U Rwanda rwabonye igitego cyo kwishyura cyitsinzwe na Sudan, ari na ko umukino waje kurangira.
Uyu mukino, ikipe y’u Rwanda yari ifite abafana barengaho 500 bari baje kuyishyigikira biganjemo ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro i Juba muri Sudan y’epfo ari na ho uyu mukino wabereye kuri Juba National Stadium.
Nyuma yo gusezerera Sudan, U Rwanda ruzahura na Cameroun imikino 2 mu kwezi kwa 11 ku matariki yagenewe imikino ya FIFA.
Amavubi aragaruka i Kigali ku munsi w’ejo ku wa 3, aho azanyura Addis Ababa muri Ethiopia ahite yerekeza i Kigali.
