Amayeri atamenyerewe y’uwakuraga ibitemewe muri Congo bagakeka ko ari umuco Nyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, hafatiwe umugore w’imyaka 33 ukekwaho kwinjiza urumogi mu Rwanda arukuye muri DRC, yatwaraga mu duseke cyangwa mu nkangara, nk’ugiye gutwerera mu bukwe.

Uyu mugore wiyitaga Media, yafatiwe mu Mudugudu wa Gora mu Kagari ka Gora muri uyu Murenge wa Cyanzarwe, mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023 ahagana saa moya n’igice (19:30’).

Izindi Nkuru

Yafashwe n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryamusanganye udupfunyika 1 600 tw’urumogi.

Ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba (RCPO), Superintendent of Police (SP) Solange Nyiraneza, yavuze ko uyu mugore yakoreshaga amayeri atandukanye.

Ati “Rimwe na rimwe yifashishije uduseke, inkangara cyangwa igitebo kugira ngo ajijishe ko agiye mu bukwe, cyangwa se avuye ku isoko guhaha, ubundi akabyambariraho imyenda ndetse n’andi mayeri.”

SP Solange Nyiraneza yavuze kandi ko hakiri gushakishwa umugabo utuye mu Kagari ka Gasiza mu Murenge wa Busasamana, bivugwa ko uyu mugore yashyiraga ibi biyobyabwenge, ndetse n’abandi yabihaga, kugira ngo na bo bafatwe bashyikirizwe inzego z’ubutabera.

Uyu mugore wiyitaga Media, nyuma yo gufatwa, yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ubu akaba acumbikiwe kuri sitasiyo ya Gisenyi.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru