Uganda yahishuye umubare w’ibyihebe imaze kwicira muri Congo mu myaka 2

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yemeje ko kuva hatangizwa ibikorwa bya gisirikare byo guhiga ibyihebe by’umutwe wa ADF ufite ibirindiro muri DRCongo, Igisirikare cya Uganda kimaze kwivugana abarwanyi 567.

Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangije ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa ADF ukorana n’undi wiyita Leta ya Kisilamu (IS/Islamic State), mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Izindi Nkuru

Uyu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda, usanzwe ufite ibirindiro mu mashyamba yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, washegeshwe n’ibi bikorwa bya Gisirikare bya UPDF.

Kuri uyu wa Kane tariki 07 Nzeri 2023, mu ijambo rya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yemeje ko kuva kiriya gihe hatangizwa ibi bikorwa, hamaze kwicwa abarwanyi 567 ba ADF, mu gihe abandi 50 bafashwe mpiri.

Nanone kandi ngo UPDF yafashe intwaro n’ibindi bikoresho bya gisirikare 167, birimo imbunda z’intambara ndetse na Grenade, byambuwe uyu mutwe.

Perezida Museveni wemeje ko uyu mutwe wamaze gucika intege, yagize ati “Ibyabo byamaze kurangira…inzira yonyine basigaje, ni ukumanika amaboko.”

Museveni kandi yaboneyeho kuburira abafite ibikorwa by’ubucuruzi nk’imodoka za rusange, abakurikirana amasoko ndetse n’abafite amahoteli, kwitwararika bakajya bandika imyirondoro y’abakiliya bose mu rwego rwo gutahura abashobora kuba bari mu mugambi w’ibitero bya ADF.

Ni mu gihe muri iki cyumweru, Igipolisi cya Uganda, cyaburijemo ibiturika bitandatu byari biri mu migambi y’ibitero bya ADF, birimo igisasu cyari kiri ku rusengero.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru