Saturday, July 5, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Amayobera ku waburiwe irengero nyuma yo kwegekwa n’agahinda k’umukobwa we nawe wari wabuze

radiotv10by radiotv10
10/01/2025
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Amayobera ku waburiwe irengero nyuma yo kwegekwa n’agahinda k’umukobwa we nawe wari wabuze
Share on FacebookShare on Twitter

Umuryango wo mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi, uri mu gahinda n’urujijo nyuma yuko umubyeyi wabo (Se) aburiwe irengero icyumweru kikaba gishize, aho yari yabanje kugira agahinda k’umwe mu bana be na we wavuye mu rugo batazi aho agiye bakamara igihe baramubuze.

Uyu muryango wa utuye Gahungu Emmanuel utuye mu Kagari ka Pera mu Murenge wa Bugarama, aho uyu mugabo yabuze kuva tariki 01 Mutarama 2025.

Mbere yo kubura k’uyu musaza hari habanje kugenda umwana we w’umukobwa we na we wari wagiye aho batazi, bitera agahinda uyu musaza wibazaga aho azamushakira nk’uko bivugwa n’umwe mu bana bo muri uru rugo.

Ati “Mukuru wanjye twarabyutse turamubura. Papa akavuga ngo Mahoro aragiye na nyina yaransize, ati ‘uyu mukobwa nzajya kumushakira he koko?”

Bavuga ko baheruka guca iryera uyu mubyeyi wabo ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ku mugoroba ubwo yari agiye gufata agacupa ariko bakamutegereza bakamubura.

Kubura kwe biri kugira ingaruka ku bana bagera kuri batandatu amaze imyaka 12 arera wenyine kuko umugore yabamutanye, aho abato biga mu mashuri abanza bivugwa ko bagera mu ishuri kwiga bikabananira ahubwo bakarira, mu gihe abakuru birirwa bamushakisha ahantu hose cyane cyane ahafungirwa abantu ngo barebe ko bamubona.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Bugarama, Uwera Joselyne yabwiye RADIOTV10 ko amakuru bakuye mu Mudugudu avuga ko uyu musaza yaba yaragiye kubera ibibazo bituruka ku gutwara inda no kubura k’umukobwa we.

Agira ati “Icyo dukeka ko cyaba cyaramujyanye ni uko mu bana be harimo uw’umukobwa watewe inda bigatuma agirana amakimbirane na musaza we ariko umusaza kuko yakundaga umukobwa we akajya abihosha. Rero uwo mwana w’umukobwa yaje kugenda baramubura, nyuma rero n’umusaza aza kugenda ariko ubu turacyashakisha, ariko icyizere dufite ni uko wenda akiriho.”

Umwana we w’umukobwa wari wabuze bivugwa ko uyu musaza yagiye kubera we, yaje kuboneka avuga ko yari yagiye i Kamembe gusura inshuti ye.

Ibyangombwa bya Gahungu Emmanuel birimo irangamuntu n’impapuro z’inzira yambukiragaho ajya muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (CEPGL) ntabyo yajyanye.

Gitifu w’Agateganyo avuga ko bakomeje gushakisha

Jean de Dieu NDAYISABA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − one =

Previous Post

Abishoye mu gushakira ubukire mu bikorwa binyuranyije n’amategeko bibukijwe ko bahagurukiwe

Next Post

Abahanzi b’ibirangirire ku Isi bagize icyo bavuga ku kirego cyo gusambanya umwana muto

Related Posts

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

President Paul Kagame said that those who were hired by the Government of the Democratic Republic of the Congo (DRC)...

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

by radiotv10
05/07/2025
0

Abanyamuryango ba za Kaperative zikorana na Pariki y’Igihugu y’Akagera mu Karere ka Kayonza, bavuga ko ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro cyaje...

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Perezida Paul Kagame yavuze ko abari biyambajwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mugambi wo gutera u Rwanda,...

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

by radiotv10
04/07/2025
0

Perezida Paul Kagame avuga ko u Rwanda rwiteguye gushyira mu bikorwa amasezerano ruherutse gusinyana na DRC i Washington DC, ariko...

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

Hasobanuwe impamvu y’impinduka imaze iminsi igaragara ku mpuzankano y’Ingabo z’u Rwanda

by radiotv10
04/07/2025
0

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda buravuga ko impinduka z’ibendera ry’Igihugu riri ku mpuzankano zazo zimaze iminsi zigaragara, zigamije gukomeza kunoza imyambaro...

IZIHERUKA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda
MU RWANDA

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

by radiotv10
05/07/2025
0

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

05/07/2025
Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

05/07/2025
Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

Ikibazo cya FDLR nikidakemuka u Rwanda ruzakomeza gukora ibyo rukwiye gukora- Perezida Kagame

04/07/2025
Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

Mu birori bya APR hanakinwe umukino unogeye ijisho wagaragayemo Abasirikare Bakuru bari mu bashinze ikipe

04/07/2025
Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

Intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine yarushijeho gukaza umurego

04/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abahanzi b’ibirangirire ku Isi bagize icyo bavuga ku kirego cyo gusambanya umwana muto

Abahanzi b’ibirangirire ku Isi bagize icyo bavuga ku kirego cyo gusambanya umwana muto

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Eng.-President Kagame spoke about individuals hired by the DRC to launch attacks against Rwanda

Bavuze icyatumye bagwa mu kantu ubwo bishyuzwaga ibirarane by’imisoro

Bari gushiraho-Perezida Kagame yavuze ku bari biyambajwe na DRC ngo batere u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.