Saturday, January 10, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

America yahaye Congo ubutumwa bwumvikanamo igitsure ku ngingo yigometseho

radiotv10by radiotv10
17/05/2023
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
America yahaye Congo ubutumwa bwumvikanamo igitsure ku ngingo yigometseho
Share on FacebookShare on Twitter

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za America muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lucy Tamlyn; yahuye na Minisitiri w’Intebe Wungirije akaba na Minisitiri w’Ingabo, Jean-Pierre Bemba Gombo, yongera kwibutsa ko ari ngombwa ko hubahirizwa imyanzuro y’i Luanda n’i Nairobi, kandi ko Igihugu cye kizakora ibishoboka kugira ngo yubahirizwe.

Ni ibiganiro byabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Gicurasi 2023, byagarutse ku bibazo by’umutekano bimaze iminsi biri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu mudipolomate wa Leta Zunze Ubumwe za America, yahamije ko Igihugu cye cyifuza ko ibi bibazo bibonerwa umuti urambye.

Yagize ati “Twaganiriye ku bibazo by’umutekando muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nakomeje gushimangira ubutumwa bw’Igihugu cyanjye. Ni ingenzi ko hubahirizwa amasezerano y’i Nairobi n’i Luanda. Turacyabihagazeho.”

Uyu mudipolomate wahoze ashinzwe ibikorwa muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za America i Khartoum muri Sudani, azi neza iby’ibibazo by’umutekano biri muri Afurika.

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza dipolomasi yacu haba ku bufatanye bw’Ibihugu byacu byombi ndetse no ku rwego rusange ku buryo ariya masezerano azubahirizwa.”

Yakomeje agaruka ku mpande zose zivugwa muri ibi bibazo by’umutekano byibasiye Congo, ati “Turasaba impande zose kubahiriza imyanzuro n’amasezerano.”

Uyu mudipolomate w’Igihugu gikomeye, atangaje ibi byo gusaba impande zose zirebwa na biriya bibazo, kubahiriza imyanzuro yafashwe, mu gihe Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari yo yakomeje kwinangira, ikarenga kuri iyi myanzuro.

Imyanzuro yose yafashwe, yasabaga Guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro n’imitwe yose irimo na M23, ariko kugeza ubu iyi Guverinoma yakomeje gutsemba ko itazigera iganira n’uyu mutwe wo wamaze kurekura ibice wari warafashe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

Hari amakuru mashya ku by’umukinnyikazi wa Film watsindiye imodoka yari imaze iminsi irikoroza

Next Post

Hamenyekanye amakuru yo gukozanyaho hagati y’umutwe urwanya u Rwanda n’Ingabo z’u Burundi

Related Posts

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

by radiotv10
09/01/2026
0

The AFC/M23 coalition, which opposes the government of the Democratic Republic of Congo, is reportedly strengthening its presence in the...

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravugwaho kuba ryongereye imbaraga mu gace ka Mpety, muri...

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

Umugore w’uwahoze ari Perezida wa Congo yagize icyo asaba Abanyekongo mu gusabira Abajenerali bafunzwe

by radiotv10
09/01/2026
0

Olive Lembe Kabila, Madamu wa Joseph Kabila wari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Abanyekongo, gukora amasengesho yo...

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

Igisirikare cya Congo cyabonye Umuvugizi mushya w’Agateganyo nyuma y’ihagarikrwa rya Ekenge

by radiotv10
09/01/2026
0

Lieutenant-Colonel Mak Hazukay Mongba yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Amakuru mu gisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, akaba n’Umuvugizi...

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

AFC/M23 yashyinguye mu cyubahiro abasivile bishwe urw’agashinyaguro n’ibitero by’indege i Masisi

by radiotv10
08/01/2026
0

Abayobozi mu nzego bwite no mu z’umutekano mu Ntara ya Kivu ya Rugurumu bice bigenzurwa n’Ihuriro AFC/M23 bitabiriye umuhango wo...

IZIHERUKA

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo
FOOTBALL

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

by radiotv10
09/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 decides to withdraw from Uvira City after holding it for a few days

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

09/01/2026
Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

09/01/2026
AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

AFC/M23 iravugwaho kongera imbaraga mu gace kamwe

09/01/2026
VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

VIDEO: Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaye anyonga igare ry’abanyonzi

09/01/2026
How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

How to Enjoy Your Weekend Without Spending Much Money

09/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye amakuru yo gukozanyaho hagati y’umutwe urwanya u Rwanda n’Ingabo z’u Burundi

Hamenyekanye amakuru yo gukozanyaho hagati y’umutwe urwanya u Rwanda n’Ingabo z’u Burundi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umutoza wa Rayon atanze ubutumwa butanga icyizere ku bakunzi bayo

Eng.-AFC/M23 Reportedly Reinforcing Its Presence in a Certain Area

Key points to know about Rwanda’s new Road Traffic Law

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.